Iyo Yvan Buravan ataza gupfa yari kuba yujuje imyaka 29 ! Benshi bamwifurije isabukuru y’amavuko

28/04/2024 09:22

Mu gitondo cyo ku wa 27 Mata 2024 benshi babyutse bifuriza Nyakwigendera Yvan Buravan isabukuru nziza y’amavuko yari kuba yizihiza iyo aza kuba ari ku Isi.

Burabyo Dushime Yvan , yavuye mu mubiri ku wa 22 Kanama 2022 azize Kanseri aguye mu Bitaro byo mu Buhinde nyuma yo kwivuriza mu Rwanda no muri Kenya ariko bikaba iby’ubusa.Yvan yavutse tariki 27 Mata 1995 atangira umuziki muri 2016 aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe bwatumye yigarurira imitima ya benshi mu gihe gito.

Yvan Buravan yakunzwe n’abatari bake kugeza ubwo yageze no ku isoko Mpuzamahanga agatwara ibihembo bitandukanye bikomeye harimo n’icyateguwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yatwaye muri 2018.Kugeza ubu benshi baracyamutekereza bakarira kubera igikundiro n’uburyo bamufataga.

Bamwe mu ba mwifurije isabukuru nziza y’amavuko harimo Tizzo wahoze muri Active wagize ati:” Isabukuru nziza mu ijuru muvandimwe. Ndavukumbuye”. Jean Marie Mukasa yafashije cyane binyuze muri New Level, nawe yanditse amagambo amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Yvan Buravan yaririmbaga injyana Gakondo cyakora yatabarutse atangiye guteza imbere gakondo ahereye kuri Album ye yise ‘Gusakara’ iriho indirimbo ziri mu mbyino za Kinyarwanda.Kuri ubu, hagiye gutangizwa Iserukiramuco ryiswe ‘Twaje Fest’ ryamwitiriwe’.

Advertising

Previous Story

Ubushakashatsi: Menya ingaruka zo kureba Filime z’urukozasoni hagati y’abashakanye ubwabo

Next Story

Moses yeruye avuga ko ari umukobwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop