Advertising

Nairobi N

Impamvu udakwiriye kuraza Telefone yawe ku muriro

28/04/2024 10:48

Benshi bakunze guhitamo kuraza Telefone zabo ku muriro zisharije nyamara bakirengagiza ingaruka zabyo.N’ubwo bikorwa gutya n’abatari bake, abahanga babagira inama yo kubihagarika nk’uko tugiye kubgarukaho.

Uku kuraza Telefone ku muriro byatewe ahanini n’uko zabaye nk’ibigirwamana kuri bamwe aho umuntu asigaye yumva atayishyira hasi kandi nyamara nta kintu imwinjiriza mu buzima busanzwe.Abantu bose bagirwa inama yo kujya bashyira ku muriro Telefone zabo mbere yo kuryamana kugira ngo ejo bazabe bafite umuriro wo gukoresha umunsi wose aho kuyishyiraho baryamye kuko bira ingaruka nk’uko byemejwe na Vincent Lachetta Umuyobozi wa Peppermonkey Media.

IMPAMVU UDAKWIRIYE KUYIRAZA KU MURIRO.

1.Byangiza Bateri yayo: Iyo umaze igihe uraza Telefone yawe ku muriro birayangiza ku rugero rukomeye ku buryo igihe yamaragamo umuriro na cyo kijya hasi cyane.

2.Bishobora gutwika ibintu: Kuba Telefone imaze igihe kirere isharije bituma ishyuha cyane nyuma ikaza kugira ibyo itwika by’umwihariko mu gihe umugizi washyushye.

3.Gukoresha umuriro mwinshi cyane: Mu gihe abantu bamaze kugira umuco, gushariza nijoro, bituma bakoresha umuriro mwinshi bitari ngombwa.Uyu mugabo twagarutseho haraguru, yasabye abantu bose kujya bamenya ko bakeneye gucomora Telefone zabo mu gihe zuzuye.

Nairobi N

Isoko: Nairobi News

Previous Story

Moses yeruye avuga ko ari umukobwa

Next Story

Ibyo wamenya kuri ‘Nocturia’ indwara ibyutsa abagabo nijoro bakajya kunyara

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop