Photo/BlissLights

Menya impamvu abasore benshi banga gushaka abagore bakaba bonyine imyaka ikaza indi igataha

by
29/04/2024 12:50

Usanga abasore benshi banga gushaka abagore, ndetse abantu ntibajya bamenya impamvu yabyo kandi ari nyinshi.Kuki umusore ashobora kwanga gushaka akaguma wenyine ?

DORE IMPAMVU UMUSORE ASHOBORA KWANGA GUSHAKA UMUGORE;

Kwanga gushaka umugore bishobora ku mu mahitamo ye cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye nk’uko tugiye kubirebera hamwe.

1.Kumva ko nta mafaranga ahagije bafite: Abasore benshi bumva ko gufata umwanya bagashaka umugore babikora aruko bafite amafaranga menshi ahagije yo kwita ku muryango. Rero kubera gushaka amafaranga cyane birangira abasore benshi badashatse abagore kubera kubura amafaranga.

2.Inzozi: Hari abasore benshi bakunda kwita ku nzozi zabo, mbese bashaka kugira icyo bageraho mu buzima, rero kubera gukomeza kwita ku nzozi ze bituma yisanga atinze gushaka umugore.

3.Gutinya gatanya: Muri iyi minsi, gatanya ziravuza ubuhuha mu ngo nyinshi, rero ibyo bituma abasore benshi bafata umwanzuro wo kutazigera Bashaka abagore kuko baba Banga ko nabo byarangira bahanye gatanya n’abagore babo.

4.Gutinya inshingano: Hari abasore benshi Kandi Banga gushaka umugore kuko bumva ko badashaka gufata inshingano zo kwita ku mugore, ndetse n’umuryango muri rusange.

5.Gukunda kwigenga:Umusore udafite urugo udafite umugore Kenshi usanga yigenga akora ibyo ashaka byose, mbese abayeho uko abyumva, rero gukomeza kumva ko akwiye kugumana ubwo bwigenge bimubuza cyangwa nibyo bituma yanga gushaka umugore kuko umugore Hari ibintu byinshi amubuza gukora ndetse aba agomba no gutaha kare.

6.Kubura umugore cg umukobwa winzozi zabo: Hari ubwo Umusore ahisemo kudashaka umugore kuko yabuze umukobwa yifuza wawundi bazabana ndetse bakabana mu bibi no mu byiza bakarambana.

7.Impamvu zabo bwite: Hari abasore benshi bahitamo kudashaka umugore kuko bo bumva ko gushaka umugore mu buzima bwabo ntacyo nubundi byamumarira.

Photo/BlissLights

Source: News Hub Creator

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ibyagufasha kwirinda icyuya cyo mu kwaha

Next Story

Moses yatangaje ibintu byashyize benshi mu rujijo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop