Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

27/04/2023 17:10

Umuhanga mu byo guhanga imideri, Moses Turahirwa wanashinze inzu ikomeye y’imideri ya Moshions, nyuma yo gutangaza ko muri Pasiporo ye yemerewe kwitwa ‘Igitsinagore’, yahamagajwe na RIB gusobanura iby’iyo nyandiko y’impimbano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023, ku mbuga nkoranyambaga, hacicikanye amakuru yatangijwe na Moses Turahirwa ubwe, ko Leta y’u Rwanda yamwereye ko muri Pasiporo ye handikwa ko ari umukobwa.

Mu butumwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Moses Turahirwa yashimiraga Perezida Paul Kagame kuba Guverinoma ngo yaramwereye ko muri Pasiporo ye handikwa ko ari umukobwa.

Nyuma yo kugaragaza uru rwandiko, Moses Turahirwa yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rumukurikiranyeho gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kuko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ruhakanye ko rutatanze iyo pasiporo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemereye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uru rwego rwahamagaje uyu musore kugira abazwe kuri iyo nyandiko yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Murangira yavuze ko Moise Turahirwa “ari kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Uyu muhanga mu byo guhanga imideri, amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwagiye buteza impaka, burimo ubwo yavuze ko Leta y’u Rwanda yamwemereye kunywa ku mugaragaro ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Uyu musore kandi yanavuzwe cyane ubwo hagaragaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo, ndetse na we ubwe akaza kwiyemerera ko ari we ugaragaramo, ariko ko yagiye hanze mu buryo bw’impanuka kuko ari ayo muri film iri gutunganywa.

Advertising

Previous Story

Happy birthday Yvan Buravan ! Ibyamamare byifurije isabukuru nziza nyakwigendera Buravan

Next Story

Bigabanya umuvuko w’amaraso ! Dore ibyiza byo guhoberwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop