Bigabanya umuvuko w’amaraso ! Dore ibyiza byo guhoberwa

27/04/2023 19:23

Kenshi usanga guhobera umuntu cyangwa guhoberwa n’umuntu bigira akamaro kanini mu buzima bwacu bwa buri munsi. Byongera imibereho myiza ku buzima. Nubwo benshi tutabikozwa cyangwa tukaba tubikora gacye gashoboka burya ni ingenzi cyane.

Guhobera cyangwa guhoberwa ni ingirakamaro kubera ko iyo umuntu umuhobeye cyangwa aguhobeye uko umukoraho bifasha igice cy’umubiri wawe kuba mu bwonko kuruhuka kubera ko Kenshi iyo uhobewe, wumva usa nuruhutse muri wowe.

Guhobera cyangwa guhoberwa rero bifitiye akamaro kanini ku buzima bwa muntu.
Dore tumwe mu tumaro two guhoberwa cyangwa guhobera:

1. Bigabanya stress

Guhobera cyangwa guhoberwa bituma amaraso y’umubiri wawe atembera neza Ari naho bifashiriza umubiri wawe ndetse stress mu mubiri no mu mutwe zikagabanuka.

2. Bigabanya umuvuduko w’amaraso

Iyo umuntu aguhobeye cyangwa umuhobeye, uko agukoze kuruhu bituma bihana ihuriro nagace ko kumubiri kitwa Pacinian corpuscle kajyana ubutumwa mu bwonko bwawe, bugategeka ko amaraso yawe agenda gacye.

3. Bituma wishima

Guhobera cyangwa guhoberwa bituma wumva wishimye muri wowe kuko iyo uhobewe umuntu agukozeho, bituma icyitwa oxytocin ifasha umubiri wawe kumva wishimye.

4. Bituma umubano wanyu ukomera

Nanone Kandi guhobera cyangwa guhoberwa bituma umubano wanyu ukomera hatagi hanyu.

5. Bigabanya kwigunga

Iyo wumva uri wenyine wigunze, Kenshi benshi bameze gutyo baba bifuza ko hagira umuntu ubahobera rero iyo uhobewe uhita wumva utari wenyine mukibazo cyangwa mu bwigunge warurimo.

6. Byongera icyizere

Guhobera cyangwa guhoberwa bituma ikizere hagati yanyu kiyongera.

Ngayo nguko rero, Niba utaruzi akamaro ko guhoberwa cyangwa guhobera nako, Kandi ngira inama cyane cyane abakundana cyangwa abashakanye kubikora Kenshi kuko byabafasha gukomeza umubano wanyu kurushaho.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Next Story

Abakobwa babiri bimpanga bavutse bafatanye bakabwirwa ko batazamara igihe kire kire basobanuye byinshi kubuzima bwabo bimeza ko baangiye igitsina kimwe

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop