Abasore babiri bakomoka mu Rwanda bari muri 30 barimo gushakishwamo umwe uzahiga abandi muri Mister Africa International igiye kuba kunshuro yayo ya 11.
Aba basore b’Abanyarwanda barimo uwitwa Salim Rutagengwa na Uwimana Gato Corneille. Aba basore bahatanye n’abandi basore 28 baturutse mubindi bihugu Africa.Kugeza ubu amatora arimo kubera kuri Murandasi aho azasiga hamenyekane 15 bahiga abandi.
Muri 15 bazatorwa , hazakurwamo 5 nabo bazakurwamo 3 nabo bagakurwamo umwe uzahiga abandi akegukana ikimba. Mu mwaka ushize irikamba rya Mister Africa International ryegukanwe na Bibasso Mathiew wo muri Cote D’Ivoire.
u Rwanda rwaherukaga muri iri rushanwa mu mwaka wa 2011 ruhagarariwe na Rukundo Dismas usanzwe amurika imideri. Dismas icyo gihe yegukanye ikamba ry’umusore ugaragara neza , mu gihe umunya Angola Eryvaldo Reis, ariwe wahize abandi. Uyu musore yari yabashije kuboneka muri 9 no muri 5 gusa ntiyatwara ikamba.
Muri 2017 Jay Rwanda nawe yitabiriye iri rushanwa ndetse aranaryegukana.Muri 2015 Moses Turahirwa washinze Moshions yararyitabiriye aba igisonga cya Mbere.