Uwicyeza Pamella,yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi bizwi nka Bridal Shower. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo bibera Wood Habitat ku Kimihurura byitabitwa n’inshuti ze.
Nk’uko byashyizwe hanze n’inshuti ze , Pamella yari yishimiye ndetse ari kuririmba byagaragazaga kwizihirwa bidasanzwe.
Biteganyijwe ko tariki 15 Ukuboza hazaba umuhango wo gusaba no gukwa , mu gihe tariki 23 Ukuboza nabwo hazaba umuhango wo gushyingirwa uzabera muri Kigali Convention Center.
The Ben na Pamella bagiye bahamya urukundo rwabo mu buryo butandukanye aho The Ben yahaye Pamella imodoka idasanzwe, akamusohokana ahantu hatandukanye , bakamarana igihe ku kirwa ndetse Pamella nawe akaba bugufi The Ben mu buryo bwose.
The Ben ni icyitegererezo cyiza kubahanzi Nyarwanda na cyane ko ataragwa n’amagambo ahubwo ibikorwa bye akaba aribyo byivugira.