DRC: Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na Felix Tshisekedi yavuguruye inzego za Leta

1 week ago
1 min read

Guverineri w’Ingabo wa Kivu y’Amajyaruguru, General Major Somo Kakule Evariste, yashyizeho amategeko mashya kuri uyu wa Gatatu, agamije kuvugurura imikorere n’imiterere y’inzego z’Ubuyobozi muri iyo Ntara iyoborwa na M23. Yashyizeho kandi abantu 9 bamugira inama.

Ibi byemezo byafashwe mu gihe hari umutekano muke ukomeje kugaragara, cyane cyane muri Goma, ubu iri mu maboko y’Inyeshyamba za M23 n’abafatanyabikorwa bazo bo mu Ihuriro rya Congo River Alliance [AFC] nk’uko ibinyamakuru byandikira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bya byanditse.

Mu byemezo by’ingenzi byafashwe harimo isimburwa ry’abayobozi bakuru. Colonel Nkulu Mukunkwe Simon yasimbuye Brigadier General Dany Yangba, mu gihe Madamu Kazabe Espérance yasimbuye Jean Ruyange. Abandi bayobozi nka Kisa Kalobera, David Kamuha, na Prisca Kamala basigaye mu myanya yabo, ariko inshingano zabo zarahinduwe.

Somo Kakule, kandi yashyizeho abantu 9 bamugira inama, ndetse n’abungiriza batanu bafasha abashinzwe gukurikirana imikorere y’inzego mu nshingano nshya bahawe. Iri vugurura rigamije gukomeza imikorere ya Leta mu buryo buhoraho, n’ubwo hari ibihe bidasanzwe Intara irimo kubera intambara.

Guhera ku ya 1 Gashyantare, inzego zose za Leta z’Intara zimuriwe by’agateganyo i Beni, kubera ko Goma, Umurwa Mukuru w’Intara, wigaruriwe na  M23.

Iri vugurura ry’Ubuyobozi, hamwe n’icyemezo cyo kwimura icyicaro cya Leta, bigaragaza ubushake bwa Guverineri bwo gukomeza kuyobora Kivu y’Amajyaruguru, n’ubwo kugeza ubu M23/AFC ariyo ihari ndetse yatangiye n’ibikorwa by’iterambere birimo no gukora imihanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop