Advertising

Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta y’urudashira

01/02/24 6:1 AM

Miss Nishimwe Naomie yambitswe impeta y’urudashira n’umukunzi we Michael Tesfay.

Inkuru y’urukundo rwa Miss Naomie n’uyu musore imaze igihe kitari gito ivugwa gusa hibazwaga itariki ya nyayo bazagaragarizanyaho urukundo rwabo mu ruhame.

https://www.youtube.com/watch?v=06JSsyejXmo

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, mu asaha ya Saa yine z’ijoro kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2024 ushyira uwa Kabiri tariki 2 Mutarama.

Uyu musore anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko kuri ubu yatangiye paji nshya y’ubuzima bwe na Miss Nishimwe Naomie kuko yamubwiye ‘Yego’ bikamuha ikimenyetso cy’uko yiteguye kubana nawe akaramata agaragaza ko afite amatsiko y’ubuzima bazabanamo.

 

Mu magambo ye yagize ati:” Ntegerezanyije amatsiko kuzamara ubuzima bwanjye bwose hamwe no kubaha Imana binyuze mu bumwe bwacu.Nishimwe Naomie tugiye gushyingirwa”.

 

Miss Nishimwe Naomie yagiye agaragaza kenshi ko akunda cyane uyu musore Tesfay akavuga ko ari umugisha Imana yamuhaye.Mu butumwa aherutse gucisha kuri Konti ye Instagram, mu bihe bitambutse yagize ati:” Ntakindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugira ngo ijye ihora iguha imigisha n’ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe”.

 

Mu bihe bitandukanye, Miss Rwanda 2020 n’umukunzi we bagiye basohokana ahantu hatandukanye bakajyana no mu bukangurambaga Miss Rwanda cyangwa Tesfay yabaga yatumiwemo bigashimangira urukundo rwabo.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO

 

Sponsored

Go toTop