Miss Nishimwe Naomie yasobanuye uko afata Michael Tesfay uherutse ku mwambika impeta

18/02/2024 10:38

Miss Rwanda 2020 , Nishimwe Naomie aherutse kwambikwa impeta na Michael Tesfay umukunzi we w’igihe kirekire yatangaje uko amufata n’uburyo yiyumvaga ubwo bamwambikaga impeta y’urukundo akanamusaba kuzamubera umugore.Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yavuze ko kugeza ubu atakwibuka amagambo yabwiwe n’umukunzi we ubwo yamwambikaga impeta uruetse igihe yamubazaga niba azamubera umugore.

 

Nishimwe Naomie yagize ati:”Numvaga ko umunsi umwe nzatungurwa akanyambika impeta ariko ntabwo nitegagako bishobora kuba muri uwo mwanya.Impamvu nabitekerezaga ni uko yari amaze igihe gito abonanye n’umubyeyi wanjye.Rero Michael Tesfay ni umuhungu ugira ikinyabupfura , ni umuhungu wicisha bugufi [So Humble], ni umuhungu utameze nk’abandi bose mu maso yanjye, ni umuhungu ukunda Imana, ni umuhungu unkunda nanjye nkunda cyane, rero ni ibyinshi navuga”.

 

Nyuma yo gusobanura neza uyu musore , Miss Nishimwe Naomie, yavuze ko afitanye ubukwe na Tesfay mu mpera z’Umwana wa 2024 mu Kwezi kwa Ukuboza gusa yirinda kuvuga itariki.Yagize ati:”Hari ibyo ntashobora kuvugira aha ngaha kubera impamvu, ariko biteye neza bimeze neza, turi kwitegura gukora ubukwe mu Kwezi kwa 12 [Ukuboza], gusa aho ubukwe buzabera n’itariki tuzabibamenyesha mu bihe biri imbere”.

 

Miss Nishimwe Naomie, yasobanuye ko ari ibishobotse we n’umugabo we bazaba mu Rwanda gusa ngo biba ari impamvu z’akazi bishobora ko bajya hanze.

Advertising

Previous Story

Burna Boy ari gushinjwa kwiba Fela Kuti

Next Story

“Nabaye icyamamare bintunguye”! Joeboy

Latest from Imyidagaduro

Go toTop