Eedris Abdulkareem yagarutse kuri Burna Boy avuga ko yibye indirimbo za Fela Kuti kugira ngo abe aruwo ari we ubu ngubu.
Eedris Abdulkareem usanzwe ari umuhanzi mu gihugu cya Nigeria , yagaragaye mu mashusho arimo kuvuga uburyo Burna Boy wamamaye muri muzika ku Isi by’umwihariko muri Nigeria , hari indirimbo za Fela Kuti yibye kugira ngo abigereho.
Edris yagaragaje uburyo Burna Boy atari Africa Giant nk’uko akunze kwiyita muri muzika aho aba ashaka kwerekana ko ntawundi muhanzi umurenzeho.Eedris Abdulkareem ahubwo yahaye ikuzo Davido kurenza Burna Boy wiyemerera ko ngo yagize uruhare mu gutera imbere kw’ibinyamakuru muri Nigeria.