Misiri: Havumbuwe umugezi wabaga munsi y’ubutaka n’ibijyanye na Pyramids abantu batamenye

20/05/2024 19:31

Abahanga muri siyansi bahobora  kuba basobanukiwe ibyihishe inyuma y’inyubako 31 zibumbatiye amateka  arizo  piramide (pyramids), zirimo n’izamamaye cyane ku isi z’I Gaza, zubatswe mu misiri mu myaka irenga 4,000 ishize.

Itsinda ry’abashakashatsi  bo muri kaminuza ya North Corolina Wilmington yo muri Amerika ryavumbuye ko izo nyubako bishoboka ko zubatswe ku nkengero y’ishami rya kera , ubu rimaze igihe ryarazimiye, ry’uruzi rwa NiLi – kuri ubu ryihishe mu nsi y’ubutayu n’ubutaka bwo guhingamo.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, abahanga mu bisigaramatongo (archaelogists) bakomeje gutekereza ko abanya –misiri ba gomba kuba barakoresheje  umuyoboro w’amazi uri hafi aho mu gutwara ibikoresho nk’amabuye yakoreshejwe mukubaka izo nyubako ndangamurage  kuri urwo ruzi.

Ariko kugeza ubu, nk’uko Profeseri Eman Ghoneim, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yabisobanuye muri ubu buryo, “nta muntu n’umwe  wari uzi neza ahantu, iforoma, ingano cyangwa ukwegera kw’uyu  muyoboro w’amazi ugereranyije n’ahantu nyakuri izo nyubako ziri”.

Mu gikorwa cya huriweho n’abashakashatsi bavuye  ku migabane itandukanye , iryo tsinda  ry’abashakashatsi ryakoresheje amashusho agaragaza neza y’icyogajuru(satellite), amakarita agargaza amateka , ubushakashatsi ku miterere y’isi , hamwe n’uburyo buzwi nka ‘sediment coring’ bukoreshwa n’abahanga mubisigaramatongo  kugira ngo bongere kugera ku  bimenyetso  bafatiye ku ngero nto (samples), nuko bashoboye kumenya aho ishami ry’urwo ruzi riri.

Bemeza ko iryo shami ryakamye kubera amapfa  akomeye hamawe n’imiyaga ya serwakira yahazanye  imicanga , yabayeho mu myaka ibarwa mu bihumbi ishize.

Iryo tsinda rya shoboye “gucengera mu buso bw’umucanga no gukora amashusho y’ibintu bihishe “ , rikoresheje ikoranabuanga rya  ‘radar’ , nk’uko  bikubiye muri ubwo bushashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature cy’ubushakashatsi mu  uhanga bwa siyansi.

Muri ibyo bintu byihishe  harimo “inzuzi zakamye  hamawe n’ibikoresho by’ubwubatsi byatabwe” byari biri munsi y’imisozi aho “nyinshi cyane  mu nyubako za kera z’Abanya – misiri “, nkuko  Profeseri Ghoneim abivuga.

Mu kiganiro na BBC umwe mu bakoze ubwo bushakshatsi, Dr Suzanne Onstine,yavuze ko “kumenya aho ishami nyakuri [ry’uruzi] riri no kugira amakuru agaragaza ko hahoze umuyoboro w’amaziwashoboraga gukoreshwa mu gutwara ibikoresho biremereye , abantu, buri kintu cyose, rwose bidufasha  gusobanura iyubakwa ry’izi nyubako”.

Iryo tsinda ry’abashakashatsi ryasanze iryo shami ry’uruzi – ryitwa Ahramat (“ahramat”  bisobanuye inyubako za ‘pyramids’ mu rurimi rw’icyarabu) – ryari rifite  uburebure bwa kilometero hafi 64 ndetse rikagira hagati ya  metero 200 na 700 mu bugari.ndetse ryahanaga imbibe n’inyubako 31 piramide zubatswe hagati  y’imyaka 4,700 na 3,700 ishize.

Ubu buvumbuzi bwiri shami ry’uruzi  ryazimiye  bwazimiye bitewe n’ubwiganze bw’izo nyubako hagati ya Giza na Lisht (aha hahoze hari amarimbi), ubu aho hantu hasigaye ari agace kadatuwemo kuko ari mubutayu bwa Sahara.

Kuba ishami ry’urwo ruzi ryari ryegeranye n’izo nyubako mbyumvikanisha  ko “ryari ririmo amazi kandi rikoresha mugihe hubakwaga izi nyubako” , kuko biri muri ubu bushakshatsi.Dr Onstine yasobanuye ko Abanyamisiri ba kera bashoboraga “gukoresha ingufu z’uruzi mu kwikorera  [gutwara ]   ibi bintu biremereye , aho gukoresha  imirimo y’abantu”. Yongeye ho ibyo “bigabanya cyane imbaraga [zikoreshwa]”.Uruzi rwa Nili rwari inshingiro ry’imibereho y’abamisiri ba kera – ndetse n’ubu ni ko bikimeze.

Isoko: BBC

Advertising

Previous Story

Ibintu 5 umugabo wese yifuza k’umugore we w’ejo haza

Next Story

Sobanukirwa ‘Hermaphroditism’ indwara ituma umugabo agira ibitsina bibiri bitandukanye

Latest from HANZE

Go toTop