Abahanga muri siyansi bahobora kuba basobanukiwe ibyihishe inyuma y’inyubako 31 zibumbatiye amateka arizo piramide (pyramids), zirimo n’izamamaye cyane ku isi z’I Gaza, zubatswe mu misiri mu myaka irenga 4,000 ishize.
Itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya North Corolina Wilmington yo muri Amerika ryavumbuye ko izo nyubako bishoboka ko zubatswe ku nkengero y’ishami rya kera , ubu rimaze igihe ryarazimiye, ry’uruzi rwa NiLi – kuri ubu ryihishe mu nsi y’ubutayu n’ubutaka bwo guhingamo.
Mu gihe cy’imyaka myinshi, abahanga mu bisigaramatongo (archaelogists) bakomeje gutekereza ko abanya –misiri ba gomba kuba barakoresheje umuyoboro w’amazi uri hafi aho mu gutwara ibikoresho nk’amabuye yakoreshejwe mukubaka izo nyubako ndangamurage kuri urwo ruzi.
Ariko kugeza ubu, nk’uko Profeseri Eman Ghoneim, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yabisobanuye muri ubu buryo, “nta muntu n’umwe wari uzi neza ahantu, iforoma, ingano cyangwa ukwegera kw’uyu muyoboro w’amazi ugereranyije n’ahantu nyakuri izo nyubako ziri”.
Mu gikorwa cya huriweho n’abashakashatsi bavuye ku migabane itandukanye , iryo tsinda ry’abashakashatsi ryakoresheje amashusho agaragaza neza y’icyogajuru(satellite), amakarita agargaza amateka , ubushakashatsi ku miterere y’isi , hamwe n’uburyo buzwi nka ‘sediment coring’ bukoreshwa n’abahanga mubisigaramatongo kugira ngo bongere kugera ku bimenyetso bafatiye ku ngero nto (samples), nuko bashoboye kumenya aho ishami ry’urwo ruzi riri.
Bemeza ko iryo shami ryakamye kubera amapfa akomeye hamawe n’imiyaga ya serwakira yahazanye imicanga , yabayeho mu myaka ibarwa mu bihumbi ishize.
Iryo tsinda rya shoboye “gucengera mu buso bw’umucanga no gukora amashusho y’ibintu bihishe “ , rikoresheje ikoranabuanga rya ‘radar’ , nk’uko bikubiye muri ubwo bushashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature cy’ubushakashatsi mu uhanga bwa siyansi.
Muri ibyo bintu byihishe harimo “inzuzi zakamye hamawe n’ibikoresho by’ubwubatsi byatabwe” byari biri munsi y’imisozi aho “nyinshi cyane mu nyubako za kera z’Abanya – misiri “, nkuko Profeseri Ghoneim abivuga.
Mu kiganiro na BBC umwe mu bakoze ubwo bushakshatsi, Dr Suzanne Onstine,yavuze ko “kumenya aho ishami nyakuri [ry’uruzi] riri no kugira amakuru agaragaza ko hahoze umuyoboro w’amaziwashoboraga gukoreshwa mu gutwara ibikoresho biremereye , abantu, buri kintu cyose, rwose bidufasha gusobanura iyubakwa ry’izi nyubako”.
Iryo tsinda ry’abashakashatsi ryasanze iryo shami ry’uruzi – ryitwa Ahramat (“ahramat” bisobanuye inyubako za ‘pyramids’ mu rurimi rw’icyarabu) – ryari rifite uburebure bwa kilometero hafi 64 ndetse rikagira hagati ya metero 200 na 700 mu bugari.ndetse ryahanaga imbibe n’inyubako 31 piramide zubatswe hagati y’imyaka 4,700 na 3,700 ishize.
Ubu buvumbuzi bwiri shami ry’uruzi ryazimiye bwazimiye bitewe n’ubwiganze bw’izo nyubako hagati ya Giza na Lisht (aha hahoze hari amarimbi), ubu aho hantu hasigaye ari agace kadatuwemo kuko ari mubutayu bwa Sahara.
Kuba ishami ry’urwo ruzi ryari ryegeranye n’izo nyubako mbyumvikanisha ko “ryari ririmo amazi kandi rikoresha mugihe hubakwaga izi nyubako” , kuko biri muri ubu bushakshatsi.Dr Onstine yasobanuye ko Abanyamisiri ba kera bashoboraga “gukoresha ingufu z’uruzi mu kwikorera [gutwara ] ibi bintu biremereye , aho gukoresha imirimo y’abantu”. Yongeye ho ibyo “bigabanya cyane imbaraga [zikoreshwa]”.Uruzi rwa Nili rwari inshingiro ry’imibereho y’abamisiri ba kera – ndetse n’ubu ni ko bikimeze.
Isoko: BBC