Sobanukirwa ‘Hermaphroditism’ indwara ituma umugabo agira ibitsina bibiri bitandukanye

21/05/2024 08:57

Kenshi hari ubwo abantu barwara indwara nabo bakaba badasobanukiwe neza n’impamvu yayo.Byashoboka ko wagiye wumva abantu bafite ibitsina bibiri ukibaza ikibitera. Muri iyi nkuru urasobanukirwa.

Nk’uko imbuga zitandukanye twifashishije turi gukora iyi nkuru zibigaragaza, hari ubwo no mu bimera , igiti gishobora gufata n’ikindi bidahuje ubwoko aba aribyo bita Hermaphroditic Plant mu gihe ku bantu nanone bishobora gusobanurwa nka ‘Intersex’.

Ikinyamakuru cyitwa Cleveland Clinic kigaragaza ko abantu bitwa ‘Intersex’ , baba bafite imyumvire cyangwa ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina ku bahuye n’igitsina gabo cyangwa igitsina gore.Bimwe mu bigaragara za ko umuntu ari ‘Intersex’ nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru Medlineplus.gov, harimo;
1.Kugira igitsinda gito cyane (Ku bagabo)
2.Kugira Rugongo Nini (Ku bagore)
3.Kugira udusabo dukora intanga duto
4. Impinduka zitandukanye mu gihe cy’ubugimbi / Ubwangavu
5.Kutagira insya

‘Intersex’ bifatwa nabyo nk’indwara yitwa ‘Disorders of Sex Development [ DSDs ]. gusa ni gake bibaho ku kiremwa muntu.Kuba umuntu yavukana ibitsina bibiri bitandukanye akenshi abahanga bavuga ko biterwa n’impamvu zijyanye n’ibyitwa Sex Chromosomes aho umugore cyangwa umugabo ashobora kugira izitanga ibitsina byombi arizo, XY z’itanga igitsina gabo akagira na XX zitanga igitsina gore.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibi bidakunda kubaho kuko umuntu agira Chromosomes 46, XX cyangwa Chromosomes 46, XY.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana uvukanye ikibazo cya ‘Intersex’ ashobora kubagwa mu buryo bwumvikanyweho n’ababyeyi be bitewe n’ugitsina bo bifuriza umwana wabo.Bavuga ko kuko ngo uwo mwana ashobora kutazishimira igitsina yahiwemo n’ababyeyi be, ngo hari ubwo biba ngombwa ko bategereza akabanza akagira imyaka y’ubukure akihitiramo

Advertising

Previous Story

Misiri: Havumbuwe umugezi wabaga munsi y’ubutaka n’ibijyanye na Pyramids abantu batamenye

Next Story

Ikipe ya Kiyovu Sports igiye gutora Perezida mushya

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop