Ibintu 5 umugabo wese yifuza k’umugore we w’ejo haza

20/05/2024 19:13

Abagore benshi baba baziko abagabo badatekereza na gato ku byerekeye urushako, hari n’abandi bumvako umugabo ashaka umugore kugira ngo aze kuba umucarakara, ariko ibyo nabyo ntabwo ari ukuri. Abagabo benshi bifuza gushimisha  abagore babo b’ejo hazaza. Baba bashaka gushinga urugo, gukunda, no gukundwa.

Umubano ntabwo woroha cyane mu gihe abashakanye bombi badashobora kumvikana. Ibyo byongera kandi imyumvire itari yo kuri buri wese.

Urugero, niba wemera neza ko abagabo bose bashaka ku bagore  imibonano mpuzabitsina  n’ibiryo byiza gusa, ntuzabona umugabo ukwiye. Ibi nibyo abagabo biteze ku bagore babo bahazaza.

1.kumvwa

Abagabo Babashaka ko umugore wabo  wahazaza abashyigikira  mu bihe bigoye no mu bihe byiza bakaba bari kumwe . ikindi kandi abagabo  bifuza  ko umugore wabo wahazaza yumva ingeso zabo  nibyo bakunda.

2.kuba inyangamugayo

Abagore bakunda cyane ku babarira  ibinyoma, ariko abagabo ntibashobora kubyihanganira muburyo ubwo aribwo bwose. Ntutekereze rero kumushuka no mu bintu bito bito , kuko bizatuma areka kukwizera mubindi byose.

3.Urugo rwiza

Abagabo bakunda iyo batashye bakumva mu rugo, ihumure  no gutuza  bibafasha ku ruhuka nyuma y’iminsi bahuze. Bashaka kuba munzu isukuye, n’ubwo bashobora kuba bafite gahunda nkeya ubwabo. Bakunda impumuro y’ibiryo bitetse mu rugo kandi bakunda kuryama mu buriri  busukuye. Birumvikana ko umugore adakwiye gutunganya ibyo byose ubwe nk’umukozi, ariko agomba gukora inshingano ze nk’umugore.

4.Urukundo

Ntabwo ari abagore gusa bakunda urukundo. Abagabo kandi bifuza ko abagore babo b’ejo hazaza batibagirwa ibintu bitunguranye, message , hamwe no gusangira urukundo.

5.Umwanya bwite

Abagabo  bose aho bava bakagera baknera umuntu ubaha umwanya cyane, niba adashaka  gusohokana nawe, ntibisobanuye ko ahereza abandi umwanya, hari igihe abakeneye umwanya wo gutekereza kubibazo bye bwite.

 

Advertising

Previous Story

Perezida w’u Burundi yahawe impano y’inyoni na mugenzi we

Next Story

Misiri: Havumbuwe umugezi wabaga munsi y’ubutaka n’ibijyanye na Pyramids abantu batamenye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop