Umuhanzi Bwiza uri kubarizwa mu bahanzi bigitsina gore bakunzwe mu gihugu cy’ u Rwanda ,ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru asobanura kuri Album ye yise My Dream yanabajijwe ibibazo bigaruka no ku buzima bwe busanzwe.
Umunyamakuru wigenga witwa Keminic yamubajije ku ndirimbo ziri kuri album ye harimo indirimbo yitwa Rudasumbwa ati ” Ese waba ufite umukunzi?”.
Bwiza adaciye kuruhande yahise avuga ko afite umukunzi. Ati:
” Yego nibyo koko mfite umukunzi rwose ndetse dufite n’ubukwe vuba aha ndabatumira”.
Umuhanzi bwiza avuze ibi mu gihe ari kwitegura kumurika Album ye yise My Dream igizwe n’indirimbo 14 harimo iyo yakoranye na Chris Eazzy n’iyo yakoranye Niyo Bosco.
Album ya Bwiza yakozwe n’abahanga bamenyerewe mu gutunganya amajwi barimo ugezwe wanakoze indirimbo aherutse gusohora yise Do Me yakozwe na Prince Kiiiz.

Zimwe mundirimbo ziri kuri Album ya Bwiza n’aba Producers bazikoze.
Producers. -Songs
-Santana-carry me Home
-loader-Mutima
-Prince Kiiiz – No Body
-LOADER -Monitor
-Tell them – niko tamu
-Loader – SEX TOY
-TELL THEM- ARE YOU OK (CO Writter lay signature
-knox on the bean – mrs dj
-Loader – chris eazy x Bwiza
-Loader – Rudasumbwa!!!
Bwiza yasabye abakunzi be kumushyigikira bagura album ye bayisanze kuri Bwiza.rw aho uyikunze ayigura 10000 Frw cyangwa waba udafite amafaranga yo kuyigura ukanafasha muhanzi wishyura uko wifite.
Umwanditsi: Shalom Parrock