Advertising

Inkumi y’ikibero ikomeje kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko ariwe mukobwa wifuzwa na buri mugabo wese

07/18/23 21:1 PM
by
1 min read

Funmi Awelewa wamamaye cyane mu gukina filime akomeje guca ibintu hirya no hino nyuma yo kuvuga byinshi ku bwiza y’ifitiye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amashusho avuga ko Ari inzozi za buri mugabo wese ndetse ko ntawutamwifuza.

 

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Nibwo yavuze ko abantu mukwiye kwirengagiza ibimuvugwaho ariko ngo ko Ari umugore mwiza cyane.Yakomeje avuga ko afitiye ikizere ubwiza bwe cyane ko nyine buri mugabo wese yamwifuza kumugira uwe.

 

Si ibyo gusa dore ko yanavuze ko iyo agiye gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ze, atajya akoresha ibimugira mwiza ahubwo ubwiza mubona ngo ni karemano.

 

Mu magambo ye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati” Ni mwibagirwe ibyo bamvugaho, ndi umugore mwiza!! Ndi inzozi za buri mugabo wese. Sinjya nkoresha ibyongera ubwiza, ubwiza mu mbonana ni karemano”.

Ubusanzwe uyu mukobwa yamamaye kubera gukina filime cyane mu gihugu cya Nigeria ndetse akaba yaragaragaje impano idasanzwe Ari nabyo byamufashije kwamamara.

Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: worldnewsreporter

Sponsored

Go toTop