Friday, May 3
Shadow

“Mfite 25 kandi mama wanjye antwara buri hamwe anteruye” ! Ravi Kumar umugabo warekeyaho gukura ku myaka 5 gusa

Umugabo wahagaze gukura afite imyaka 5 gusa akomeje gutangaza benshi.Uyu ni umugabo wo cyaro cy’Igihugu cy’u Buhindi aho abana n’umuryango we urimo nyina yemeza ko amwitaho kurenza abandi bantu bose kuko ngo amutwara buri hamwe.

Ravi Kumar, we atekereza ariwe mugabo mukuru ariko mugufi mu gihugu cy’u Buhindi cyose.Ravi uturuka muri Jhansi muri Leta ya Uttah Predesh niwe wenyine mu muryango we wavukanye ndetse akanakurana ubu bumuga.Umuryango we wemeza ko bamujyanye ku bavuzi batandukanye kuva ari muto kuko yahagaze kwiyongera mu burebure ku myaka 5 y’amavuko.

Nyina yagize ati:”Umunsi umwe ubwo twamujyanaga kwa muganga, batubwiye ko ashobora kuba arwaye ‘Thyroid’.Ibipimo birashoboka kubimufata ariko nta mafaranga ahagije dufite yo kumujyana kwa muganga”.Umugabo mugufi ku Isi yari uwitwa Bahadur Dangi wo mu gihugu cya Nepal wapimaga.Indwara yitwa Dwarfism ituma uyirwaye agira ubugufi cyane kurenza uko yakabaye angana.

Ravi Kumar Photo/ Dail Mail

Isoko: Dail Mail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *