Bugesera FC ikoze mu jisho Rayon Sports abafana banga gukomera amashyi abakinnyi

17/04/2024 18:23

Mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC warangiye , Rayon Sports itsinzwe igitego 1:0.Ni umukino waranzwe n’ihangana ridasanzwe cyakora umukino urangiye abafana banze gukomera amashyi ikipe yabo na Perezida asohoka mbere y’Igihe.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ukaba umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2024.Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe mbere y’igihe kugombora birayinanira nyamara ariyo yakiriye kuri Pele Studium.

Igitego cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ssentongo Farouk ku munota wa 25 w’umukino.Mu gice cya Kabiri Rayon Sports yagerageje uburyo bwose bwo kwishyura cyakora kubyaza umusaruro amahirwe bikaba bikananirana.Ubwo umupira wari urangiye abafana bagiye gukomera amashyi abakinnyi ariko bahita babirukana ntibayakoma.

Mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha, RayonSports irasabwa kwishyura kugira ngo igere ku mukino wanyuma.

Photo: Igihe

Advertising

Previous Story

“Mfite 25 kandi mama wanjye antwara buri hamwe anteruye” ! Ravi Kumar umugabo warekeyaho gukura ku myaka 5 gusa

Next Story

Miss Mutesi Jolly yatumiwe munama ikomeye ya Oxford Africa

Latest from Imikino

Go toTop