Nyiri Facebook yagize icyo avuga ku bamugize umusaza ku ifoto bamwambika ubwanwa atagira

20/04/2024 21:42

Mark Zuckerberg ,Umuhirwe mu bambere akaba nyiri kigo kigomeye cyane cya Meta we n’umugore we Priscilla Chan, bagize icyo bavuga k’umuntu wafashe ifoto ye akayambika ubwanwa akayindura nk’iy’umusaza ugeze mu zabukuru.

Mark Zuckerberg w’imyaka 39 y’amavuko, amaze icyumweru cyose akwirakwizwa kumbuga Nkoranyambaga binyuze mu ifoto ye yakozwe mu buryo butangaje dore ko yasaga mu buryo butandukanye cyane na Mark usanzwe azwi.Tariki  18 Mata, 2024, Mark , yashyize hanze amashusho ashimira abantu kubwo kwakira ‘Meta Al’ nshya, nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, uwitwa Mike Rundle yahise amutunguza ifoto isura ye yuzuye ubwanwa.

Uyu mugabo yagize ati:”Mugabo w’ubwanwa Zuck, ukwiriye guhagarika rwose.Uratandukanye cyane ushaka warekera. [……]”.Iyi foto ya Rundle kuri X , yabonwe n’abantu barenga Miliyoni 2, bose bagerageza kuyihuza n’iyo Zuck  agaragara nta bwanwa afite byose bigamije kumuserereza nk’uko byari byatangajwe n’uyu mugabo.Ni ifoto yahise ifatwa ishyirwa ahantu hatandukanye buri wese shyiraho amagambo ashaka.

Nyuma y’amasaha make , iyi foto yashyizwe kuri Instagram maze Zuckerberg asubiza agira ati:”Ok ! Nindv wakoze ibi”.Nyuma yahise afata amashusho, avuga ko ubwo bwanwa ntabwo afite ahubwo ko “Ubwanwa mwabonye ni ubwa ‘Fake’”.Umugore we , Priscillah Chan, anyuze kuri Instagram ye nawe yashyizeho ifoto y’umugabo we atebya agira ati:”Yemwe , mwabonye umugabo wanjye?”.

 

Marck n’umugore we Chan Priscilla

Advertising

Previous Story

Menya uko wakwita ku babyeyi bawe ukabashamira ineza yabo n’ibyo bagukoreye

Next Story

DC Clement yambitse umukunzi we impeta ya Fiançaille

Latest from Ikoranabuhanga

Menya Icyateye ibura rya interineti

Ku cyumweru , tariki ya 12 Gicurasi, ikibazo gikomeye cya interineti cyibasiye uduce tumwe na tumwe two muri  Afurika y`iburasirazuba no mu Majyepfo, aho
Go toTop