Wednesday, May 8
Shadow

Nyiri Facebook yagize icyo avuga ku bamugize umusaza ku ifoto bamwambika ubwanwa atagira

Mark Zuckerberg ,Umuhirwe mu bambere akaba nyiri kigo kigomeye cyane cya Meta we n’umugore we Priscilla Chan, bagize icyo bavuga k’umuntu wafashe ifoto ye akayambika ubwanwa akayindura nk’iy’umusaza ugeze mu zabukuru.

Mark Zuckerberg w’imyaka 39 y’amavuko, amaze icyumweru cyose akwirakwizwa kumbuga Nkoranyambaga binyuze mu ifoto ye yakozwe mu buryo butangaje dore ko yasaga mu buryo butandukanye cyane na Mark usanzwe azwi.Tariki  18 Mata, 2024, Mark , yashyize hanze amashusho ashimira abantu kubwo kwakira ‘Meta Al’ nshya, nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, uwitwa Mike Rundle yahise amutunguza ifoto isura ye yuzuye ubwanwa.

Uyu mugabo yagize ati:”Mugabo w’ubwanwa Zuck, ukwiriye guhagarika rwose.Uratandukanye cyane ushaka warekera. [……]”.Iyi foto ya Rundle kuri X , yabonwe n’abantu barenga Miliyoni 2, bose bagerageza kuyihuza n’iyo Zuck  agaragara nta bwanwa afite byose bigamije kumuserereza nk’uko byari byatangajwe n’uyu mugabo.Ni ifoto yahise ifatwa ishyirwa ahantu hatandukanye buri wese shyiraho amagambo ashaka.

Nyuma y’amasaha make , iyi foto yashyizwe kuri Instagram maze Zuckerberg asubiza agira ati:”Ok ! Nindv wakoze ibi”.Nyuma yahise afata amashusho, avuga ko ubwo bwanwa ntabwo afite ahubwo ko “Ubwanwa mwabonye ni ubwa ‘Fake’”.Umugore we , Priscillah Chan, anyuze kuri Instagram ye nawe yashyizeho ifoto y’umugabo we atebya agira ati:”Yemwe , mwabonye umugabo wanjye?”.

 

Marck n’umugore we Chan Priscilla

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *