Menya ubusobanuro bw’izina Gianni Giovanni na Giovanna, imico yabaryitwa n’impamvu ukwiriye kuryita umwana wawe

18/08/2023 06:47

Buri muntu agira izina ahabwa cyangwa yahawe mu gihe yarimo avuka / ari kuvuka.Iri zina niryo rigutandukanya n’abandi ndetse byanarimba rikakubera ikiraro cy’ibyo uzageraho mu buzima, dore ko Abanyarwanda bemera ko izina rigira akamaro kanini mu mibereho ya muntu.

 

 

Izina Gianni risobanuye ngo Imana ni inyembabazi.Iri zina kandi ni izina rihabwa cyane cyane abana b’abahungu.Izina Gianni ni izina rifite inkomoko mu gihugu cy’Ubutaliyani ndetse rikagira n’indi nkomoko mu Giheburayo aho n’ubundi risobanurwa ngo ‘Imana igira Ubuntu”.

 

 

Guhitama izina Gianni ku mwana wawe , ni byiza kuko ari izina ryiza kandi rijyanye n’ikinyejana ndetse bikanaba byiza bigendanye n’ubusobanuro bwaryo by’umwihariko kubaryitwa nk’uko twabigarutseho haraguru.

 

 

Izina Gianni, mu cyongereza barisobanura bavuga ngo ‘God is Gracious’.Ni izina ryokoreshejwe kuva mu myaka yo hambere dore ko ikinyamakuru cyitwa Thebump.com,cyo cyemeza ko izina Gianni aho rigeze ubu , bigaragara ko rikujya rikundwa n’ababyeyi cyane bakariha abana babo.

 

 

Iri zina mbere y’uko rifatwa nk’intizanyo ryari ‘Yochannan’ (Greek), nyuma riza guhindurwamo Gianni.Iri zina ryahinduwe bigendanye n’umuco n’hao isi igeze.Gianni kandi waryita umwana wawe w’umuhungu cyangwa umukobwa.

 

 

Mu mwaka wa 2021 , irizina ryahawe abana bagera kuri 251 muri Amerika gusa. Izina ryatangiriye mu Isezerano rya Kera (cyangwa Bibiliya y’Igiheburayo) nk’umwe mu bantu bakomeye b’Umwami Dawidi.

 

 

Irindi zina rigiye gusa na Gianni , ni Giovanni, naryo risobanura neza nka Gianni gusa bigatandukanira mu buryo yandikwa.Ibi bivuze ko wahitamo hagati y’aya mazina yombi.

 

 

Mu gihe waba udashaka kwita umwana wawe w’umukobwa Gianna, wamwita Giovanna, aho kumwita Giovanni.

Advertising

Previous Story

Britney Spears yasabye gatanya n’umugabo we nyuma y’amezi 14 akoze ubukwe

Next Story

Miss Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop