Britney Spears yasabye gatanya n’umugabo we nyuma y’amezi 14 akoze ubukwe

17/08/2023 20:52

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, muri Leta zunze ubumwe za Amerika no ku isi, Britney Spears, yasabye gatanya nyuma y’amezi agera kuri 14 ashyingiranwe na Sam Aghar.

 

 

Amakuru avuga ko aba bombi bashakanye mu mezi 14 ashize, ngo ntabundi buryo buhari bwo kuba babunga, uretse gusaba gatanya bagatanduka burundu dore ko ku wa 16 Kanama 2023 aribwo impapuro zo gusaba gatanya zasohotse.

 

 

Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Britney Spears bakaza gushakana , yasabye uburenganzira kumitungo imwe n’imwe no kumafaranga y’uyu muhanzi, kugira ngo abashe kubona uko yishyura uzamwunganira mu mategeko.

 

Neal Hersh , wunganira uyu mugabo mu mategeko avuga ko umukiriya we , afite uburenganzira kuri imwe mu mitungo y’uyu muhanzikazi dore ko ngo biri mu byo bemeranyijwe mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo.

 

Mbere yo gushaka kwa Sam na Britney Spears, abanyamategeko b’uyu muhanzikazi, bari bavuze badakwiriye gusezerana ivangamutungo ngo kuko hari imitungo y’uyu muhanzikazi, idakwiriye gushyirwa murushako rwabo.

 

 

Britney Spears na Samu batangiye kugirana ibibazo muri Werurwe , bahitamo kubiceceka gusa kugeza ubu kwihangana byabananiye bahitamo kwishyira hanze.Umwe mu nshuti z’uyu muhanzi we yemeje ko umugabo wa Spears , yarakajwe cyane n’uburyo uyu mugore yamuciye inyuma.Umubano w’aba bombi watangiye mu mwaka wa 2016 , ubwo uyu mukobwa yiyambazaga uyu musore mu mashusho ye y’indirimbo yitwa ‘Slumber Party’ nk’umubyini we.

Advertising

Previous Story

Dore amasaha meza yo gutereraho akabariro kubashakanye

Next Story

Menya ubusobanuro bw’izina Gianni Giovanni na Giovanna, imico yabaryitwa n’impamvu ukwiriye kuryita umwana wawe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop