Advertising

Menya uburyo bwagufasha kugabanya no kurwanya umusatsi wo mu gatuza (Impwemwe)

01/07/2024 20:35

Abagabo benshi cyane abo usanga bafite imisemburo myinshi mu mubiri, baba bafite impwemwe, cyangwa se umusatsi wo mu gatuza. ndetse kenshi usanga ku bice byabo byinshi by’umubiri bafiteho ubwoya.

Gusa nubwo bamwe bishimira iyi misatsi yo ku bice bya bo by’umubiri, nk’impwemwe zo mu gatuza, ndetse n’ubwoya ku bindi bice by’umubiri, ariko hari abadakunda iyi misatsi  cyane cyane impwemwe.

Rimwe na rimwe usanga bazanga bitewe n’ubwiza bashaka, kuba zibabangamira se, kuba babona ari umwanda se, yewe n’izindi mpamvu zitandukanye harimo no kuba hari abagore bazanga bigatuma abagabo nabo bumva ko bagomba kuzirwanya kuko batazashimisha abagore mu gihe bakizifite.

Hari uburyo butandukanye abagabo bashobora kwifashisha mu kurwanya izi mpwemwe : 1. Kogosha : gukoresha udukoresho twabugenewe mu  kogosha bishobora kugufasha kugabanya Impwemwe. tumwe muri utwo dukoresho ni urwembe , umukasi, ndetse na jirete. Gusa kogosha nabyo ku ruhande rumwe si byiza kuko ahubwo bizitiza umurindi wo kumera cyane kandi vuba.

2. Gukoresha uburyo bwa WAX , ubu ni uburyo wakwita nko kurandura imisatsi yameze mu gacee runaka ku mubiri, gusa mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kurwara indwara z’uruhu nk’ibiheri n’izindi ziterwa na wax, ujya ubikoresha ku bantu babihuguriwe ndetse bafite n’ibikoresho byabigenewe.

3. Gukoresha imiti: hari imiti igiye itandukanye yashyizwe hanze ifasha abantu kwirukana ubwoya bwo ku bice bitandukanye by’umubiri harimo n’impwemwe. Amwe muri ayo mavuta ni nka Depilatoy Creams n’andi menshi. gusa nano guhitamo amavuta ukoresha ku ruhu rwawe bisaba gushishoza no gukora ubushakashatsi bwawe bwimbitse ku mavuta ushaka kugura kuko hari amwe mu ma mavuta ashobora kugutera indwara z’uruhu kandi wibwira ngo ushaka kwivura uruhu.

Hari ibindi bimwe mu bikorwa bishobora gutuma umuntu wari ufite ubwoya bugabanuka cyangwa se uko akuru bukazarinda bunashira ku mubiri we, kenshi izo mpamvu ziterwa n’ihindagurika rw’umubiri, ndetse n’ihindagurika ry’ikirere cy’ahantu atiuye.

Isoko: Healthline

Previous Story

Ben Jazzie yasobanuye urwo akunda Rose Muhando utuma arara adasinziriye

Next Story

Perezida Kagame niwe wakiniye bwa mbere muri Stade Amahoro yandika amateka

Latest from Ubuzima

Ibyiza byo koga amazi akonje

Hari abantu bamwe bakunda koga amazi akonje, abandi bakabitinya, bagahitamo kaga ashyushye. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo niyo mpamvu muri iyi

Uburyo bwiza bwo kuryama bwakurinda kugona

Iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso bigira ingaruka nyinshi kandi nziza mu mikorere y’umubiri. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo

Uko wakivura indwara y’umujagararo

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza abantu benshi bahanganye n’amaganya,30% by’abantu bakuru bose bo muri Amerika, bazakubwira ko gushaka inzira nziza zo kurangaza ibitekerezo byawe bitoroshye. Ibimenyetso

Inyamaswa zihaka igihe kirekire

Ijambo guhaka rikoreshwa ku bisimba binini by’ibinyamabere nk’inka, gusa ku muntu harimo umwihariko, hakoreshwa ijambo gutwita. Hano ku umunsi.com twabakoreye urutonde rw’inyamaswa zihaka igihe
Go toTop