Benshi mu bagabo bahangayikishwa n’ingano y’igitsina batunze bikaba byabahangayikisha ndetse bikabangiriza isura imbere y’abagore babo.
Benshi mubaganga bahura n’ibibazo bikomeye byo kwizeza abantu ko ibitsina byabo bihagije , mu gihe babagana kubera kutiyizera.
Ubushakashatsi bumwe bwo muri 2019 bwemeza ko igitsina cy’umugabo gikwiriye kungana na 8.8 cm (3.5 in) nyuma y’ipimwa ryakozwe kugabagabo 80 bapimwe ubugabo bwabo. Ubundi bukemeza ko ikigereranyo cyanyacyo ari cm 12.9 (5.1 in).
Ikinyamakuru Medical news today dukesha iyi nkuru , kigaragaza ko ubusanzwe, nta gitsina cy’umugabo gito kibaho, ahubwo ko biterwa nuko ugikoresha yitwara.
Ntabwo umugabo yari akwiriye guhangayikishwa n’ingano y’igitsina cye, ahubwo yari akwiriye kwitoza mukumenya uko gikoreshwa kugira ngo kinezeze uwo bashakanye.
Igitsina cy’umugabo kitarafata umurego kiba kingana na Cm 4 , cyamara gufata umurego byibura kikaba ari 8.8 cyangwa cm 7.3.
Hari bamwe mubagabo bavukana igitsina gito kubera kubura imisemburo ibishinzwe, bakanasazana igitsina gito. Uku kugira Micro Penis , bituma batekereza ko badashoboye kandi nyamara atari byo.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzarebera hamwe uko umugabo yakoresha igitsina cye gito.
Nugira ikibazo kuri iyi nkuru utwandikire.