Menya impamvu nyakuri umugore utwite azana imirongo ihagaze ku nda

30/05/2023 19:04

Kuri mwe mwese mukunda kudukurikira umunsi ku wundi mujya mubona inkuru nyinshi zivuga ku buzima kuko bifasha benshi mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ninayo mpamvu rero kuriyi nshuro tugiye kugaruka ku miterere y’umubiri w’umugore utwite, ariko by’umwihariko tukavuga ku mirongo ikunda kugaragara ku bagore benshi baba batwite.

 

Ni kenshi ushobora Kubona iyi mirongo ihagaze kunda y’umugore utwite ukaba wagira impungenge, ahanini kuko uba utazi icyabiteye. Gusa ni ikintu gikunda kugaragara ku bagore benshi batwite cyane cyane ku bafite inda zitangiye gukura. Iyi mirongo rero mu by’ukuri ntabwo iteje ikibazo nkuko benshi bashobora kuba babyibwira.

Izwi cyane nka “Linea Nigra” (ni ijambo ry’ikiratini risobanura ngo umurongo w’umukara) nkuko iri jambo ribivuga rero uyu murongo uba ari umukara ndetse abagore batwite baba bawufite uhagaze guturuka hasi aho inda itangirira ukazamuka kugera aho irangirira ku gatuza.

Wakwibaza uti ese biterwa ni iki?

Niba wibaza ikibazo nk’iki ufite ishingiro, gusa iyi mirongo iterwa n’ibihe bitoroshye umugore utwite aba arimo. Imisemburo idasanzwe umubiri uba uri gukora kugira ngo umubyeyi ndetse nuwo atwite babeho neza, iyi misemburo rero harigihe iba myinshi cyane ndetse bikagera naho uruhu ruhindura ibara, uku guhindura ibara rero kwateye niyi misemburo yaturutse muri nyababyeyi ninabwo uyu murongo ushobora kwirema.

 

Bamwe usanga bawufite uzamuka kugeza ku mukondo mu gihe hari n’abawugira ukazamuka kugeza hafi mu gatuza. Gusa ibi byose biterwa n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu utwite. Nyuma yuko uwari utwite abyaye mu byumweru bicye uyu murongo uragenda, ariko nikimwe mu byerekana ihindagurika ry’umubiri w’umuntu.

Ntabwo rero uyu murongo uteje ikibazo mu gihe uzabona umugore wawe cyangwa umuntu wawe wa hafi awufite ntuzagire impungenge kuko abagore batwite babarirwa kuri 75% bazana uyu murongo.

SRC: Pamakiopress

Advertising

Previous Story

Zuchu yarahiye ko atazigera abyarana na Diamond Platinumz nyuma yo kugaragara asomana na Fantana

Next Story

“Nta Mukozi w’Imana ukwiye gushaka umugore udateye neza” ! Noheli usanzwe ari umuhanzi w’indirimbo z”Imana yashyizeho ibipimo fatizo bikwiye kuranga umukobwa ukwiranye n’umukozi W’Imana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop