“Nta Mukozi w’Imana ukwiye gushaka umugore udateye neza” ! Noheli usanzwe ari umuhanzi w’indirimbo z”Imana yashyizeho ibipimo fatizo bikwiye kuranga umukobwa ukwiranye n’umukozi W’Imana

05/30/23 21:1 PM
1 min read

Byuka urabagirane Noel Usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana muri ADEPR yatumye benshi bacika ururondogoro kubera gushyiraho ibiranga umukobwa ukwiye gushakana n”umukozi w’Imana.

 

Uyu musore yeruriye Abamukurikira baba abanyamahanga n’abari mugihugu imbere ko hari ibintu bigomba kugenderwaho kugirango umukozi w’Imana yemere gushyingiranywa n’umukobwa.

 

 

Noel BYUKURABAGIRANE yagize ati; Nta mukozi w’Imana ukwiye guzana umugore atoraguye cyangwa ubonetse ,ibyo ntibishoboka .Umukozi w’Imana agomba gushaka umugore bahagarana bigasa neza nawe akajya yicinya icyara.

 

Arongera ati; Reka nitangeho urugero ,ngomba gushaka umugore uteye neza , wize amashuri , winzobe ,usa neza kandi ufite Amafaranga, wa mugore duhagararana nkavuga nti jyenda Mana ntacyo utankoreye.”

 

 

Noel Byukurabagirane ni umwe mubasore babahanzi babarizwa muri ADEPR ..avuga ko mubyo atitaho m’urukundo ari imyaka runaka ngo umuntu agize. we avuga ko urukundo rutareba imyaka ahubwo rureba ifaranga ,

 

Ati umugore uteye neza ufite ifaranga nk’umukozi w’Imana niba ahari ampamagare tuvugane.

 

Ni kenshi ingo zitamara kabiri bitewe no kuba abashakanye bahujwe n’uburanga ukwe yagera murugo akajya asubiza amaso inyuma akajya kureba abakiri inkumi cyangwa abasore batarashaka abona ko ari bo beza. Biti ihi se barahujwe n’ifaranga ryashira bakarebana ay’ingwe.

 

 

Nujya kubaka urugo jya utekereza kabiri ,utagendeye ku myemerere usanganye uri kukureshya.

Go toTop