Zuchu yarahiye ko atazigera abyarana na Diamond Platinumz nyuma yo kugaragara asomana na Fantana

30/05/2023 18:49

Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu hakanye ibyo kubyarana na Diamond Platinumz kabuhariwe mu gutera inda nyuma y’uko uyu muhanzi agaragaye mu mashusho ari gusomana na Fantana wo muri Ghana.

 

 

Ku munsi wo ku wa Mbere ubwo Zuchu yarimo kwisukisha yagaragaye mu mashusho yanyujijwe kurubuga rwa Tik Tok aho batombozaga , bamwe bemeza ko ashobora kuzarangiza uyu mwaka atwitiye Diamond Platinumz byavuzwe kenshi ko bakundana.

 

 

Zuchu mbere yo gusubiza yazunguje umutwe , agaragaza ko adashimishijwe nabyo ariko bigaragara ko arimo guhakana gusa atavuga.Uyu mukobwa yahise asohora ijambo aravuga ngo :” Oya ntabwo bizigera bibaho”.

 

Zuchu kugeza ubu ari mu rukundo na Diamond Platinumz akaba Umuyobozi we muri WASAFI dore ko byavuzwe ko bakundana nabo ubwabo bakabyemeza kuva muri 2021.

 

 

Urukundo rwaje guhindukana Zuchu rubi nyuma yaho uyu muhanzi Diamond Platinumz agaragaye arimo gusomana na Fantana ubwo bari mu kiganiro Young Famous and African.Muri aya mashusho Diamond agaragara atuka Diamond Platinumz gusa bigaragara ko adakomeje.

 

 

Uretse izi nkuru zivuzwe ubu n’uyu mwari, yaherukaga kumvikana avuga ko atakwanga umukunzi we kubera kumuca inyuma gusa kugeza ubu yamaze guhindura imvugo.

 

 

Diamond Platinumz afite abana muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika y’Epyo, aba akaba yarabakuye kubagore batandukanye bagiye bahita basesa umubano wabo buri wese agakomeza ukwezi ariko agakomeza kubitaho.

 

Src: Nairobinews

Advertising

Previous Story

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko

Next Story

Menya impamvu nyakuri umugore utwite azana imirongo ihagaze ku nda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop