Advertising

Menya impamvu ituma abagore basura iyo barimo gutera akabariro hamwe n’abo bashakanye

06/07/23 18:1 PM

Flatulence bizwi nko gusohora Gas cyangwa umwuka mubi uvuye mu mubiri akenshi ugaturuka kubyo umuntu yariye cyangwa uburyo bw’ubuzima arimo.

Iyo umugore ari mu gikorwa cyo gutera akabariro rero hari ubwo byivanga agakora igikorwa cyo gusura Healthline bavuga ko iki gikorwa giterwa cyane cyane n’imisemburo y’umugore yiganza cyane , uburyo aba yihindukiza bya hato na hato , Pozisiyo baba babikoramo ndetse n’uburyo amaraso aba yigendamo ajya muri ‘Pelvic’.

Iki kinyamakuru cyitwa Healthline.com , gikomeza gitangaza ko impamvu nyamukuru ituma umugore asura mu gikorwa cyo gutera akabariro ari Pozisiyo baba bakoresha ndetse na ‘Movement’ baba bakora bombi.

Iyo umugore ari mu mihango nabyo amusura cyane kubera ko bihurira muri nyababyeyi ye.Ikinyamakuru Healthline gikomeza gitangaza ko iyo umugore asuze akenshi bimutera isoni n’pfunwe kandi nyamara ari ntakintu yari akwiriye gutinya na cyane ari igikorwa kiba ntaruhare yabigizemo.

Abo bibaho bagirwa inama yo kujya baganira nabo bashakanye kuri iki kibazo bakumvishanya ko ari ibisanzwe aho kumva ko hari ugikuba cyacitse

Sponsored

Go toTop