Umwana yahawe agera ku 17,000 by’amadorari nyuma yo gukora ibisanzwe

23/05/2023 23:18

Umwana muto w’umuhungu yahembwe amadorari 17,000 nyuma yuko atoraguye isakoshi akayisubiza aho nyirayo aba, nubwo yabikoze ntanyungu ateganyamo, byaje kurangira ahembwe mubyo atatecyerezaga.

 

Uyu mwana Adrian Rodriguez yabonye isakoshi y’icyatsi aho imodoka ziparika muri California mu byumweri bibiri bishize, aho kugira ngo ayitange aho hafi yari ayitoraguye, ahitamo kuyishyira nyirayo agendeye ku merecyezo yariho kuri iyo sakoshi.

 

Ageze aho yari kuyijyana yasanze nyiri iyo sakoshi witwa Eliana Martin adahari, ariko hari uwo babana mu nzu, ubwo uyu nyiri sakoshi yazaga yarebye muri camera asanga ni uwo mwana muto wamuzaniye isakoshi. Ahita yiyemeza kugira icyo aha uwo mwana nk’ishimwe.Uyu nyiri sakoshi nuwo babana mu nzu bashyize ifoto ya wamwana ku mbugankoranyambaga bavuga ko yatoraguye isakoshi yabo, irimbo amafaranga ndetse na makarita menshi.

 

Ubwo uyu mwana yaganirizwaga na NBC News, yavuze ko mama we yamubwiye ko iteka umuntu agomba gukora ikintu cya nyacyo ndetse ko ntashimwe yari ategereje mu gukora ibyo yakoze.Ku mbugankoranyambaga hatangijwe ikintu cyo gushima uyu mwana, aho haje gukusanywa agera ku $17,000.Buri mubyeyi wabonye ibyo uyu mwana yakoze, yifuza ko abana be nabo bagira uburere nkubwo uyu mwana yagaragaje.

 

Source: Detroit Daily News

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Tekno wamamaye cyane muri muzika ya Nigeria na Africa muri rusange yavuze impamvu amaze igihe kinini adakozwa iby’umiziki

Next Story

Menya impamvu itera abagabo guhita basinzira iyo barangije gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop