Iyo umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi amabere ye arabyimba nderse akazamo n’utuntu tw’utuzi kuburyo iyo urikanze dusohokamo.
Gusa kuri bamwe ntibihagarara akomeza kugenda yiyongera ku buryo hari n’abagira manini cyane akamera nk’ayabakobwa.
Icyakora hano ntiwabura kuvuga ko hari ababyimba amabere bitewe na Sports nko guterura ibyuma abo rero sibo turimo kuvuga hano.
KUMERA AMABERE KUMUHUNGU BITERWA NI IKI?
Iyo umuntu avuka 70% bavukana icyo kibazo gusa mu gukura bikagenda bishira.Ibi nukubera ko mu gukura umusemburo wa testosterone uganza uwa Estrogen kuko ibitsina byombi tugira imisemburo imwe gusa ntinganya ubwinshi.Ibi akenshi bimara imyaka 2 kugeza kuri 3 nyuma bikikiza.
Nyamara kandi hari ibindi bishobora gutuma amabere y’umuhungu akura.
Aha twavuga: Imiti igabanya ubukana bwa SIDA
Imiti ya kanseri
Urumogi cyane cyane marijuwana na Heroine (Mugo).
Imiti y’ikirungurira.
Ikoreshwa mukugabanya Stress kimwe n’iy’uburwayi bwo mu mutwe
Imiti y’umutima
Igabanya guhangayika
Imiti inyobwa n’abashaka kuzana amatuza izwi nka Steroid.
Imikorere mibi ya Thyroid (Iui ni imvubura iba mu guce cy’umuhogo,iyobora imikorere y’imisemburo).
Gutobagurika k’umwijima
Kuba umubiri udakora imisemburi gabo ihagije.
ESE BIRAVURWA ?
Ubusanzwe kubera ko kubyima amabere biba bitaryana , ushatse ntiwabyivuza ariko kuko bitera ipfunwe iyo ugiye kwa muganga baragufasha.Muganga mu gusuzuma niho amenya impamvu ibitera.Iyo rero ya mpamvu yabiteraga ikosowe nabyo birakira.
Gusa iyo byarenze hitabazwa nk’umwanzuro wa nyuma bagakuramo ibinure biri munsi y’ibere.Icyo gihe uhita usabwa guhindura imirire kuko iyo uramutse ukoze ibituma ubyibuha cyane arongera akagaruka.Ibyo ni nko guterura , gufata ibiyobyabwenge , kurya ibinyamavuta byinshi n’ibindi.
IYI NKURU TUYIKOZE TWIFASHISHIJE IYO TWASOMYE KURI Rwandanews24