Advertising

Menya igihe ukwiriye kwirinda kujya mu bwogero uko byagenda kose

11/10/23 10:1 AM

Hari igihe umuntu agirwa inama yo kwirinda kujya koga kabone nubwo yaba yumva abikeneye cyane.Iyi nkuru nigushimisha uyisangize bagenzi bawe.

 

Burya mu buzima abantu bagirwa inama yo kwigengesera kugira ngo ubuzima bukomeze buborohere ugereranyije nubwo bari babayemo.Muri uko kwigengesera rero niho ugirwa inama yo kumenya igihe ugira mu bwogero cyangwa utagiramo.

 

 

Burya umuntu ajya mu bwogero iyo avuye mu kazi ndetse habaye n’izindi mpamvu zishobora gutuma yumva yajya koga kugira ngo ubuzima bwe bugende neza.Muri uko kujya mu bwogero , hari amakosa ashobora gukorwa kabone nubwo yaba atagaragarira uwagiyeyo ahubwo bikaba ingaruka kubasigaye cyangwa umuryango we.

 

 

ESE NIRYARI USABWA KWIHANGANA NTUJYE MU BWOGERO ?

1.Igihe wumva inkuba zikubita : Burya mwabantu mwe si byiza kujya koga mu bwogero mu gihe cy’imvura irimo inkuba.Ikinyamakuru Fox8 dukesha iyi nkuru, kivuga ko kujya mu bwogero mu nkuba n’imirabyo bishobora gutuma uturika , ingaruka zikagera kuri wowe n’umuryango wawe ukaba wanahaburira ubuzima.

 

2.Mu gihe amazi yabaye ikibazo: Ibaze kuba amazi yarabuze ,wenda amaze nk’icyumweru , warangiza ugafata amazi arimo ugahita yose uyajyana mubwogero.Ibi bigira ingaruka kuri wowe no k’umuryango wawe kuko urugo rutarimo amazi rutajya rurangwamo n’ibyo kurya.

 

 

3.Mu gihe amazi akonje cyane cyangwa ashyushye cyane: Niba aho mutuye muri mu bihe bidasanzwe, ukaba wumva amazi akonje cyane ntabwo ari byiza ko ujya mu bwogero.Burya abantu bakwiriye kumenya neza igihe bagira mu bwogero bahereye kuri ‘Temperature’ amazi afite.

 

 

4.Mu gihe urwaye: Aha batanze urugero k’umugore umaze igihe abyaye, afite ibikomere cyangwa atari yakira.Mu by’ukuri si ngombwa ko ufata umwanya wawe ngo ujye mu bwogero nyamara ushobora no kubugwamo.Abakuri hafi bashobora kugufasha koga.

5.Ni joro cyane cyangwa mu gitondo kare kare: Abantu bose bagirwa inama yo kutajya bajya mu bwogero mu ijoro cyangwa mu masaha yo mu gicuku mu gitondo.Ibi bishobora kuba impamvu yo gusakuriza abaturanyi n’amazi atemba.

 

Izi nama zijyana n’ikiriho, ntabwo ari itegeko gusa zifasha mu buzima bwiza bigendanye n’imibereho rusange.

Sponsored

Go toTop