Abahanga mu by’amenyo bahishuye igihe umuntu adakwiriye koza amenyo.Soma iyi nkuru witonze iragufasha gusobanukirwa.
Abantu hafi ya bose bita kumenyo yabo ariko ntibamenye ko hari uburyo bashobora kuyitaho bikarangira bayangije akaba yabora, ishinya ikangirika cyangwa guhumeka bikaba ibibazo.
Dr Shaadi Manouchheri ukomoka mu Bwongereza yagaragaje byibura ibihe bitatu utari ukwiriye kozamo amenyo yawe.
1.Abahanga mu by’amenyo bavuga ko atari igitekerezo cyiza,koza amenyo urangije kuruka [Vomiting]. “Birumvikana ko ukeneye kubikora rwose ariko burya ni ukwitonda kuko ibyo wagaruye bigizwe na Acid nyinshi ndetse n’amenyo yawe agizwe na ‘Minerals’. Ubwo rero niba ibyo munda byaje mu ka nwa ubwo kuzuyemo Acide.
“Nufata umwanya wo koza amenyo uwo mwanya rero uraba uri gukwiza ya Acid mu menyo yose.Icyiza tegereza byibura iminota 30 cyangwa 60 mbere y’uko woza amenyo.Ikintu uba ugomba gukora ni uguhanagura mu kanwa ukaba wanywa amazi kugira ngo uburizemo Acid”. Dr Shaadi Manouchheri.
2.Si byiza ko woza mukanwa umaze kunywa ikawa.
“Ibi ntabwo aribyo rwose ndetse mugirwa inama yo kutabikora na rimwe.Ikawa igizwe na Acid iyo uvanzemo amata n’isukari rero , Acid uba uyigize mbi cyane.Ubwo rero nuhita woza amenyo uzaba urimo gukwirakwiza Acid mu menyo, bityo usabwa gutegereza amasegonda 30 kugera kuri 60 cyangwa ukanywa amazi”. Dr Shaadi Manouchheri
3.Si byiza koza amenyo umaze gufata ifunguro rya mu gitondo.Uyu muhanga twifashishije, avuga ko mbere yo kurya ibya mu gitondo ugomba kubanza koza mu menyo niba Koko ubishaka ariko ukirinda kuyoza uwo mwanya urangije.
Ibyiza ni ukoza amenyo mbere yo kugira icyo ufata.