Advertising

Menya ibyiza 11 byo konsa umwana

10/28/24 14:1 PM
1 min read

Nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ribikangurira ababyeyi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ikabishimangira, ni byiza ni na ngombwa konsa umwana akivuka kuko uwo muhondo wuzuye intungamubiri, vitamin na za poroteyine.

Si ibi gusa kuko amashereka abamo ibyo umubiri w’umwana ukeneye byose kuva avutse kugeza yujuje amezi 6 aho atangira guhabwa ifashabere. Amshereka kandi burya afasha umwanya mu guhumurirwa no kumva icyanga kuko burya ibyo wariye bigira uruhare runini mu cyanga cyayo n’uko ahumurira umwana.

Uretse ibyo kandi konsa binongera ubusabane hagati y’umubyeyi n’umwana kandi bigafasha umwana gukurira mu rukundo.

Hano twagukoreye urutonde rw’ibyo umwana wonka abasha kungukira mu mashereka:
1. Ntarwaragurika kandi ntapfa kugira ubwivumbure ku bintu runaka.
2. Aba afite ibyago bike byo kurwara diyabete n’umubyibuho ukabije akiri umwana.
3. Ibyago by’urupfu rutunguranye rukunze kuza ku bana bato ahanini kubera impiswi, umusonga kuri we biragabanyuka.

4. Ntabwo apfa kurwara umuhaha.
5. Ubwonko bwe bukura neza.
6. Ubudahangarwa bwe bugenda burushaho gukomera, ibi nta yandi mata ashobora kubikora, bikamurinda indwara nyinshi.

7. Umwana wonka umubiri we wakira inkingo vuba kandi neza, cyane cyane urw’imbasa, tetanosi, igituntu n’iseru.
8. Agira mu kanwa hazima kuko uko azunguza inzasaya yonka n’intungamubiri ziri mu mashereka bimurinda kuzangirika amenyo.

9. Bimurinda indwara zinyuranye z’ubuhumekero n’impiswi kandi iyo arwaye konka bimufasha gukira vuba
10. Kurwara umusonga kuri we biragabanyuka ndetse bimurinda izindi ndwara nka asima, ibicurane bronchite n’iyo abirwaye ntazahara nk’utonka11. Ubwenge bwabo bwibuka buba buri ku gipimo cyo hejuru cyane ugereranyije n’abataronse neza.

Nubwo hari abatonsa abana babo kubera ko bagize ikibazo cyo kubura amashereka cyangwa ubundi burwayi butabemerera konsa, ariko ubundi nta cyagasimbuye amashereka yawe ku mwana ndetse n’iyo waba ufite akazi katakwemerera guhorana n’umwana hari uburyo wamusigira amashereka akaza kuyahabwa aho guhabwa andi mata.

Sponsored

Go toTop