Usanga bamwe mu badamu barahinduye ubuzima bw’abagabo babo nk’ikuzimu mu gihe batwite.Barabavuna cyane kubera ko baba baziko batarabyanga ugasanga abagabo barabangamiwe cyane.Nyuma yo gusoma iyi nkuru uhindure cyangwa wige.
Badamu beza, mu menye ko, uko waba wiyumva kose ukwiriye gutuma umugabo wawe yiyumva nk’umugabo mwiza ku isi,kuko yaragushatse ngo yitwe umugabo ntabwo yagushatse ngo abe umugabo.Birazwi ko rimwe na rimwe abagore batwite bayoborwa n’amarangammutima yabo cyangwa uburyo babayeho n’imwe mu misemburo ya kibyeyi bigatuma bitwara uko bashatse kubagabo babo, nyamara umugabo wawe yakakubereye umufasha muri icyo gihe utwite.
1.Umugabo wawe arakuzi cyane, kandi yarakumenye rero rekera aho gufata igihe cye ngo ucyangize ukigire kibi cyane.Ntabwo uzatwita iteka ryose kandi numara kubyara ukaryama ukiegereza ibyo wangije bizakubabaza cyane.Niba warangije ibintu uzatuma yongera kubigura kubera amakosa yawe.Ese bizagushimisha?.
2.Ntukajye ugera hagati mu ijoro ngo umusabe ibiryo cyangwa kugutekera.Ese ageze mu mwijima wo mu ijoro, akaba yaterwa akabangamirwa n’ibisambo cyangwa ikindi kintu kibi? Ese bizagushimisha? Komeza wihangane kugeza bukeneye, cyangwa wimenyereze kumusaba ibyo uzajya ukenera abigushyirire hafi.
3.Ntuzamusabe ku kugurira ibintu utanashaka.Abagore benshi iyo batwike batesha umutwe abagabo babo, bakabasaba kugura ikintu cyahagera akongera akamutuma ikindi,..Umugabo wawe azakomeza kubikora azi ko ari kugufasha kandi wowe uri kumuvuna, ese bizagushimisha? Niba ari ‘Oya’, rekera aho rero.Niba ushaka kubaho wishimye ibyo bintu bishyire hasi, ubeho neza n’umugabo wawe kugeza ubyaye.
4.Mu gihe ytwite ntuzatume umugabo wawe agira guhitamo hagati yawe n’ababyeyi be cyangwa abavandimwe be.Ntuzatume yicuza.Nukomeza gutyo uzatuma birangira uri kwicuza.Ntuzongere.