Thursday, July 4Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Menya ibintu 8 byingenzi umugore cyangwa umukobwa akwiriye kwitaho no kwitwararika kuburyo umugabo wese ukubonye yakubonamo umugore mwiza

Ni kenshi usanga abagabo cyangwa abasore iyo barimo gushakisha abakunzi cyangwa abagore bazabana, bigoranye ko bazakururwa n’ikintu kimwe ku wo yabengutse ahubwo usanga akururwa n’urusobe rw’imyitwarire cyangwa imiterere y’uwo yifuza .

Muri ibyo bintu bikurura abagabo kuburyo iyo umukobwa cyangwa umugore abyujuje bimworohera gukundwa, twabahitiyemo kubabwira 8 muri byo ku buryo iyo abyitayeho usanga bamwiruka inyuma.

1.Imyitwarire muri sosiyete: Umugabo cyangwa umusore wese akunda umukobwa cyangwa umugore ufite imyitwarire buri wese abona ko ari nta makemwa ku buryo no mu gace abarizwamo bamutangira ubuhamya ko uzamutwara azaba atomboye.

Ikindi kandi n’uko umukobwa/gore nkuwo aba agomba kwigirira icyizere atajagaraye kuko nabyo biri mu byibandwaho.

2.Bihutira kumenya inshuti zikugaragiye: Mukobwa/gore niba ushaka kujya mu rukundo n’umuntu wa nyawe uzite uzagire inshuti nziza kuko biri mu byitabwaho n’abagabo bashaka kumenya imiterere yawe nyakuri.

3.Imisekere yawe: Umugabo/kobwa wese ugerageza guseka akamwenyura adahora yafunze isura usanga akurura umugabo wese umuri iruhande bityo bikaba byamufungurira inzira zo gukundwa.Ikindi wamenya n’uko abagabo badakunda umugore ugira umushiha.

4.Imirebere: Umugabo wese yita ku mirebere y’umukobwa/gore kuko igihe cyose barimo kuvugana usanga amwitegereza mu maso bityo akareba umwanya aba yamuhaye awuha agaciro.

5.Impumuro: Bisanzwe bimenyerewe ko abakobwa/gore bakunda kwiyitaho mu buryo bumwe cg ubundi, biba akarusho rero iyo urikumwe n’umugabo akumva agahumuro keza kaba kajyanye n’amavuta wisize cyangwa umubavu witeye.

6.Imyambarire: Abagabo burya bakunda abagore/kobwa bita ku myambarire gusa bikaba akarusho iyo bita ku nkweto bambara kuko bigaragaza ubusirimu.

7.Amabere/igituza: Mukobwa/gore niba ushaka ko ukurura umugabo gerageza wite ku mabere yawe ku buryo wambara imyenda ikigaragaza neza.

8.Ikibuno: N’ubwo amabere cyo kimwe n’ikibuno abagabo sibyo biza imbere mu byo abagabo bitaho, ariko nibyiza ko abagore cyangwa abakobwa babyitaho cyane cyane bijyanye n’imyambarire yabo.