Rihanna yavuze ko yiteguye kubyara akuzuza Isi

14/04/2024 08:08

Kugeza ubu Rihanna afitanye abana babiri na ASAP Rocky cyakora yemeje ko yifuza kubyara benshi nk’uko Imana ibishaka.

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Rihanna, Yagaragaje ko yeteguye kubyarana abana benshi na ASAP Rocky, umugabo we na we akaba umuhanzi mu Njyana ya Hip Hop.Mogul Rihanna Robyn Fenty [Rihanna] atangaza ibi yanagaragaje ko biri mu bushake bw’Imana.

Rihanna w’imyaka 36 y’amavuko ariko ugaragara nk’umwana muto w’umukobwa kubera kwiyitaho, yagaragaje ko igitekerezo cyo kubyara benshi cyaje ubwo yiyumvagamo ibyiyumviro byo gushaka kubyara umukobwa na cyane ko kuri ubu afite abana babiri b’abahungu aribo; RZA w’amezi Makumyabiri n’atatu  [23 months] na Riot Rose w’amezi Umunani [8 Months].

Ubwo Riri [Rihanna] yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Amerika akabazwa ku mpamvu y’abana benshi yagize ati:”Ndifuza kugira umubare munini w’abana ushoboka nk’uko Imana ibinyifuriza”.Yakomeje agira ati:”Ntabwo nzi neza icyo Imana yateguye  ariko nzabyara abarenze babiri.Narinziko nzakurikizaho undi mukobwa ariko yaje ari umuhungu”.

Rihanna yagaragaje ko ASAP yamwizeye.Ati:”Burya iyo umuntu akubonye akakwizera biba bibaye kuko aba yizera ko waba nyina w’abana be.Ni ibyiyumviro bikomeye cyane kuri we kandi narinziko azaba Papa w’abana mwiza”.Mu bihe byatambutse ubwo ikinyamakuru E!News cyamubazaga ibyo kubyara umukobwa atazuyaje, yasubije ko ariyo mahitamo ye ya Gatatu.

A$AP Rocky n’umugore we Riri [Rihanna]
Rihanna yatangaje ko yiyumvagamo ko A$AP azaba se mwiza w’abana babo.

 

Advertising

Previous Story

Marchal Real Estate Developers ihatanye mu bihembo bikomeye muri Afurika

Next Story

Menya ahantu 3 ku bagabo abagore bakunda cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop