Meddy yatakambiye Imana mu ndirimbo nshya yakoranye na Adrien Misigaro – VIDEO

January 16, 2024

Meddy na Adrien Misigaro bashyize hanze iyo bise ‘Niyo Ndirimbo’.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2023, nibwo Meddy yashyize hanze indirimbo yahuriyemo na Adrien Misigaro nawe uba muri Amerika.

‘Niyo Ndirimbo’ itangirana amagambo yuzuye ubusabe Meddy aba ari kubwira Imana ayiragiza ubuzima bwe.Ati:” Uko urushaho kunyigisha , niko nanjye ngenda nkubahisha.Nasanze ariryo banga ryo kugendera mu nzira zawe”.

“Nkoresha ibyo ushaka gusa , mpa amahoro n’umunezero, sinabasha kubaho ntakureba, kujya kure yawe niko kuyoba”.

Meddy na Adrien Misigaro baherukaga guhurira mu ndirimbo imwe mu myaka 6 ishize ‘Ntacyo Nzaba’, yarebwe n’abarenga Miliyoni 6.2.

‘Niyo Ndirimbo’ yakozwe na Yannick na Cedric.

Previous Story

Tems yahishuye ibyo yakwambara aramutse atumiwe na Barack Obama ngo basangire

Next Story

Bari mu buryohe! Umunyarwandakazi ari mu kwa buki n’Umwongereza umukubye mu myaka

Latest from Iyobokamana

Go toTop