Tems yahishuye ibyo yakwambara aramutse atumiwe na Barack Obama ngo basangire

15/01/2024 16:20

Tems wegukanye Grammy Awards yagize icyo avuga ku myambaro yakwambara mu gihe yaba atumiwe ku meza n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barakc Obama.

Temilade Openiyi yavutse mu 1995 , aza kwamamara nka Tems muri muzika, ni umuhanzi wo muri Nigeria , akaba umwanditsi w’indirimbo akaba na ‘Producer’ w’indirimbo.

 

Tems yamamaye muri 2020 ubwo yakoranaga na Wizkid indirimbo ‘Essence’ yaje no kugera kuri ‘Billoboard Hot 100’, yaje ikurikira iyo yahuriyemo na Justin Bieber n’iyo yahuriyemo Drake.

 

Uyu mukobwa yatangaje ko hari imyambaro yahitamo kwambara mu gihe yaba atumiwe na Barack Obama ku meza ngo basangire iby’umugoroba.

Yagize ati:” Barack Obama aramutse antumiye kumeza ngo dusangire iby’umugoroba, ndatekereza na kwambara ikoboyi. Nakwifuza ko tugirana ibihe byiza cyane, kuko yabaye Perezida.Ntabwo twabigira ibya kiyobozi cyane”

 

Tems yavuze aya magambo arimo gusubiza ibyo we akunda n’ibyo aba yifuza mu busanzwe.

Advertising

Previous Story

Abageni badodesheje imyenda y’ibitenge bajya gusezerana imbere y’Imana

Next Story

Meddy yatakambiye Imana mu ndirimbo nshya yakoranye na Adrien Misigaro – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop