Tems wegukanye Grammy Awards yagize icyo avuga ku myambaro yakwambara mu gihe yaba atumiwe ku meza n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barakc Obama.
Temilade Openiyi yavutse mu 1995 , aza kwamamara nka Tems muri muzika, ni umuhanzi wo muri Nigeria , akaba umwanditsi w’indirimbo akaba na ‘Producer’ w’indirimbo.
Tems yamamaye muri 2020 ubwo yakoranaga na Wizkid indirimbo ‘Essence’ yaje no kugera kuri ‘Billoboard Hot 100’, yaje ikurikira iyo yahuriyemo na Justin Bieber n’iyo yahuriyemo Drake.
Uyu mukobwa yatangaje ko hari imyambaro yahitamo kwambara mu gihe yaba atumiwe na Barack Obama ku meza ngo basangire iby’umugoroba.
Yagize ati:” Barack Obama aramutse antumiye kumeza ngo dusangire iby’umugoroba, ndatekereza na kwambara ikoboyi. Nakwifuza ko tugirana ibihe byiza cyane, kuko yabaye Perezida.Ntabwo twabigira ibya kiyobozi cyane”
Tems yavuze aya magambo arimo gusubiza ibyo we akunda n’ibyo aba yifuza mu busanzwe.