Meddy yashyize hanze amafoto yerekana umwana we w’umukobwa yakirwana na yombi n’ibyamamare

23/03/2023 16:06

Umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye muri muzika Nyarwanda Meddy yashyize hanze umwana we nyuma y’igihe adashakako ajya kukarubanda.

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, bwa mbere yagaragaje amafoto y’umwana we w’imfura, wujuje umwaka avutse, aboneraho gushimira umugore we wamuremeye ibihe by’umunezero.Aya mafoto yashyizwe hanze na Meddy kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe, yafashwe ubwo bizihizaga isabukuru y’iyi mfura ya ye n’umugore we Mimi Mehfira.

Nk’uko byagaragaye muri aya Mafoto, harimo iyo yashyizeho y’uyu mwana w’imfura ya Meddy ari wenyine, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko y’umwaka umwe.Ubutumwa buherekeje iyi foto y’umwana, Meddy yagize ati “Igikomangoma cyanjye Myla.” Arangije ashyiraho uturangabyiyumviro two kumwifuriza isabukuru nziza. Akomeza agira ati “Umwana wanjye yujuje umwaka umwe.”
https://www.youtube.com/watch?v=_2siAP3kefY
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri iyi foto barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, bifurije isabukuru nziza iyi mfura ya Meddy.Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yagize ati “Isabukuru y’umwaka umwe ku gikomangoma.” Umuhanzi w’umuraperi K8 Kavuyo na we yungamo asubiza ati “Isabukuru nziza Gikomangoma.”
https://www.youtube.com/watch?v=_2siAP3kefY

Nk’uko yabyishyiriye hanze kandi har amafoto ya Meddy ari kumwe n’umugore we Mimi Mehfira bateruye imfura yabo, aho uyu muhanzi yaboneyeho gushimira umugore we ku bwo kumubyarira imfura.Ubutumwa buherekeje aya mafoto ya Meddy n’umugore we n’umwana wabo, bagaragaza ibyishimo by’igisagirane, Meddy yashyizeho ubutumwa agira ati “Imana yampaye umugore wandemeye ibyishimo.”


Advertising

Previous Story

Umuraperi Papa Cyangwe na Eric Senderi bagiye gutaramira ku mazi aho ifi ziroberwa

Next Story

Dore ingaruka zo gukuramo inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop