Umuraperi Papa Cyangwe na Eric Senderi bagiye gutaramira ku mazi aho ifi ziroberwa

23/03/2023 14:33

Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda Papa Cyangwe na Eric Senderi bagiye gutaramira k’umucanga w’ikiyaga cya KIVU aho bazaba bari kumwe na Gold Bigwi.

Iki ni igitaramo cyiswe ngo ‘Umuganda Special Weekend’ aho abahanzi bazataramira abakunzi babo kuva saa saba z’umugoroba aho imiryango izaba ifunguye kugeza bukeye.Ibi byateguwe n’umwe mu bagabo bamaze kumenyekana mu gufasha abahanzi ndetse no mu bushabitsi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda witwa Nshimiyimana Onesphore cyangwa FIRE WEST nyiri El Classico Beach iherereye kuri Brasserie.

Papa Cyangwe nk’umwe mu bahanzi bazaza gutaramira abafana babo kumazi aho azagaruka no ku ndirimbo nshyashya afite itaramara amezi 4 yitwa Yale Yale yafatanyije na Doube Jay wo mu gihugu cy’u Burundi.Uyu muhanzi ni umwe mubafite abafana benshi baturutse ku ndirimbo zamutumbagije muri muzika Nyarwanda akamenyekana.

Eric Senderi Hits, ni umuhanzi udashidikanywaho mu buhanga butandukanye dore ko ari umwe mu bahabzi batangiye umuziki kuva kera yibanda ku ndirimbo z’urukundo , izishishikariza abantu kwiteza imbere ndetse n’izamakipe,.. Uyu muhanzi ukunda gusabana cyane , ategerejwe I Rubavu mu gitaramo cy’imbaturamugabo ‘Umuganda Special Weekend’.

Iki gitaramo kizabera kuri EL CLASSICO BEACH’ kuri Brasserie , hafi no kumashyuza aho Stage izaba yubatse mumazi aho abafana baba bitegeye umuhanzi uri kuririmba.Iki gitaramo cyatewe inkunda na INGUFU GIN , ndetse Orange Design ikora ibikorwa bitandukanye.

Ku munsi w’igitaramo nyirizina hazaba hari ; Ifi nziza igendana n’ifiriti itetswe neza cyane , …. Inkoko itetse uko ubyifuza, urukwavu rw’umwimerere ndetse n’ubundi bwoko bw’amafunguro n’ibinyobwa.Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga make cyane ndetse yose ugahita uayaryamo ubundi ukiyinjirira.El Classico Beach iherereye mu Karere ka Rubavu , Umurenge wa Nyamyumba (Kigufi).Kubindi bisobanuro hamagara cyangwa utwandikire kuri watsapp 0783256132 yitwa Fire West.




Igitaramo kizaba ari umuriro.

Advertising

Previous Story

Uko umugore ashobora kwikorera isuku mu myanya y’ibanga

Next Story

Meddy yashyize hanze amafoto yerekana umwana we w’umukobwa yakirwana na yombi n’ibyamamare

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop