Umunsi w’abagore: Lupitha Nyong’o , Clarisse Karasira na Judithe Niyonizera mu bagore bagaragaje amarangamutima yabo

13/05/2024 11:16

Benshi mu batuye Isi, bahaye agaciro umunsi wahariwe abagore bifatanya nabo.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Lupita Nyong’o , Clarisse Karasira na Judithe Niyonizera.

1.Lupita Nyong’o

Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’o umwe mu bagore bakurura abagabo ku Isi akaba no mu batunze amafaranga menshi, yafashe umwanya yufuriza nyina  witwa Dorothy Ogada Buyu umunsi mwiza w’abagore.

Ubusanzwe Lupita Amondi Nyong’o yabyawe na Peter Anyang’ Nyong’o  na Dorothy Ogada Buyu.Nyina wa Lupita Nyong’o yamamaye cyane muri Kenya aho yabaye umuyobozi w’ibigo bitandukanye birimo icyitwa ‘Trustee of Africa Cancer’, akaba PR Consultant n’umufatanyabikorwa w’ibigo bitandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu Mujyi wa Nairobi aho yavukiye hakanaba iwe.

Ubwo Lupita Nyongo yamwifurizaga umunsi mwiza w’abagore yagize ati:”Umunsi mwiza w’abagore kuri Mama wanjye , ni we nishingikirizaho mu bihe byiza n’ibigoye ku bw’urukundo rwe rwampaye ubuzima bwiza”.Lupita Nyong’o yahise ava imuzi ibihe bigera kuri 7 bagiranye, haba ibitaramo n’ibindi.

2.Clarisse Karasira

Clarisse Karasira , ni umuhanzikazi Nyarwanda utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.Uyu mugore yifashishije andi mafoto y’ababyeyi , bahetse nawe aheka uwe.Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Nta cyaruta urukundo n’umugongo w’umugore wa Afurika [Guheka]”.Karasira yakomojo no ku magambo avugwa cyane n’abagore iyo bahetse bashyeshyenga abana , agaragaza ko nabyo ari isano iba iri hagati yabo kandi ikomeye.Ati:”Niba hari ibihe nzahora nibuka iteka mu buzima bwanjye ni ukuba umubyeyi kuko byampinduriye ubuzima.Ntabwo nasaba ibirenze kuba umugore”.

3.Niyonizera Judithe

Uyu yahoze umugore wa Safi Madiba byemewe n’amategeko nyuma baza gutandukana nanone byemewe n’amatege ko ashakana n’umugabo w’umuzungu muri Canada aho atuye.Mu magambo ye anyuze kuri Instagram yagize ati:”Ku nshuro ya mbere nizihije umunsi Mukuru w’abama ma [Ababyeyi].Mana warakoze ku mpindurira izina. King nawe warakoze kungira umubyeyi. Nzakubaha , nzagukunda kugeza Yesu agarutse Amen”.

Uretse aba tugarutseho, abantu benshi kuri uyu munsi bafashe umwanya wabo bifuriza ababibarutse urukundo no guhirwa n’ubuzima barabashimira.

Advertising

Previous Story

Meddy yamanuye ijuru arituzamo umugore we Mimi Mehfira

Next Story

Abahungu – Amayeri: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita akwemera atazuyaje

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop