Meddy ayoboye abahanzi bo mu Rwanda mu ndirimbo zimaze kurebwa cyane kuri Youtube

06/11/2023 11:16

Meddy akomeje kuganza bagenzi be mu ndirimbo zarebwe cyane kuri Youtube mu gihe nyamara amaze igihe adakora umuziki.

 

Abahanzi Nyarwanda benshi muri iyi myaka barimo kurwanirira kugira ‘Views’ nyinshi kuri youtube zabo.Iyo umuhanzi ashyize hanze akora uko ashoboye ikarebwa cyane ndetse byanarimba, akagura views kugira ngo yemeza abakunzi n’abashoramari.

 

Kuri ubu mu mboni y’abantu batandukanye barebera hafi ibya muzika Nyarwanda , bemeza ko Ngabo Medard ariwe ugifite agahigo k’indirimbo yakunzwe cyane ku rubuga rwa Youtube ndetse no kuzindi mbuga na cyane ko abandi bose bamugwa muntege.

 

 

Twifashishije urutonde rwakozwe na The New Times, turabagezaho indirimbo 10 za mbere zarebwe cyane.

1.Slowly ya Meddy: Indirimbo Slowly ya Meddy imaze igihe ifite umwanya wa mbere mu Rwanda mu kurebwa cyane kuri youtube.Iyi ndirimbo yakozwe mu 2017, kuri ubu imaze kugira Miliyoni 92 za Views.

 

2.Dusuma ya Otile Brown na Meddy : Iyi nayo ni indirimbo ya Meddy na Otile Brown , kuri ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 42 kuri Youtube.Ni indirimbo yakozwe muri 2020.

 

3.Nimekupeta Yesu ya Korali Ambassadors Of Christ: Iyi ni imwe mu makorali akomeye mu Rwanda aho iyi ndirimbo yabo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 35.

 

4.My Vow ya Meddy: Iyi ndirimbo yaririmbiye umugore we , ni indirimbo imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 31.

 

5.Why ya The Ben na Diamond Platnumz: Iyi ndirimbo nayo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 19 kuri youtube.Ni iya The Ben ari yashyizwe kurubuga rwa Diamond Platnumz.

 

6.Nina Siri ya Israel Mbonyi: Iyi nayo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 16.

 

7.Queen Of Sheebah ya Meddy: Iyi ndirimbo ya Meddy imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 15.

 

8.Katerina ya Bruce Melodie:  yakozwe muri 2019, imaze kurebwa na Miliyoni 13 kuri Youtube.

 

9.Lose Control ya The Ben na Meedy: Iyi ndrimbo yarebwe n’abarenga Miliyoni 12 kandi iracyarebwa.

 

10.Holy Spirit ya Meddy : Holy Spirit yakozwe mu myaka 10 ishize imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 10 kuri Youtube.

 

Mu ndirimbo 10 za mbere Meddy afite indirimbo 6 zose, ibi bikomeza kumugira uwambere ndetse bikanakomeza kumugira umwe mu bahanzi binjiza agatubutse kuri Youtube mu gihe konti ye yaba ikiri Monetized.

[irp posts=”16839″ ]

[irp posts=”15107″ ]

[irp posts=”13109″ ]

Previous Story

Umuhanzi Harmonize yatangaje amagambo akomeye k’umubano we na Hamisa Mobetto bivugwa ko bakundana

Next Story

MU MAFOTO: Byinshi wamenya kuri Ayra Star wamganye abagabo bamubuza kwambara impenure

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop