Advertising

Umuhanzi Harmonize yatangaje amagambo akomeye k’umubano we na Hamisa Mobetto bivugwa ko bakundana

06/11/2023 10:40

Nta cyumweru gishira Harmonize atireguye ku makuru yo gukundana n’umukobwa runaka.Uyu muhanzi ushaka kwigana Diamind Platnumz, yagize icyo avuga ku byo kuba we na Hamissa Mobeto bari mu rukundo nyuma yo gutera utwatsi Laika na Yolo The Queen.

 

 

Harmonize , yagaragaje ko we ari wenyine ‘Single’ ndetse yemeza ko Hamissa Mobetto ari inshuti ye isanzwe.Harmonize kandi yabajijwe niba Mobetto ahuye n’ibyo Harmonise agenderaho ahitamo uwamubera umukunzi, yabyemeje atajijinganya.Mu magambo ye yagize ati:”Uriya mugore ni inshuti yanjye , ibindi ni amagambo y’abafana asanzwe.Hamissa Mobetto ni mwiza kimwe n’abandi bose”.

 

[irp posts=”16615″ ]

[irp posts=”16436″ ]

Harmonize yavuze ko iyo arikumwe na Mobetto ngo atajya avuga ibya Diamond n’umwana babyaranye na cyane ko amwemera nk’umushabitsi mu bucuruzi.Mu minsi yatambutse kandi Diamind yagiye ashinjwa kwirengiza  Dylan yabyaranye na Hamissa Mobetto gusa we akiregura avuga ko uyu mwana yari ari ku Ishuri.

Kugeza ubu Hamissa Mobetto , avuga ko afite umukunzi we ari we Kevin Sowax ndetse bamaranye igihe kuburyo ngo bitegura no kurushinga.

Previous Story

Iri gukosha ! Ifi y’impamba ipima ibiro 30 irimo kugurishwa ibihumbi 50 mu Bugesera ( VIDEO )

Next Story

Meddy ayoboye abahanzi bo mu Rwanda mu ndirimbo zimaze kurebwa cyane kuri Youtube

Latest from Imyidagaduro

Go toTop