Meddy agiye kuba Pasiteri ?

18/02/2024 12:18

Umuhanzi wamamaye muri muzika Nyarwanda ku mazina ya Meddy akomeje gutangaza benshi binyuze mu buryo arimo kwitwara cyane cyane ku byerekeye inzira y’agakiza.Uyu muhanzi yamaze gushyira hanze umubare w’abo yifuza kwegereza Yesu nk’intego ye y’ubuzima.

 

Nyuma yo gusezera umuziki usanzwe wa ‘Secular’ akiyegurira Imana , Meddy yatangaje ko atakiri umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana ahubwo ari umuvugabutumwa.Mu butumwa yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze Meddy yemeje ko intambwe yateye irenze ubuhanzi nk’uko abantu bashobora kubitekereza.

 

Meddy yavuze ko intego ye ari ugutuma abantu barenga ibihumbi icumi baturuka muri Texas , bamenya Yesu.Ibi bisobanuye ko uyu muhanzi agiye gushyira hasi guhanga gusa ahubwo akaba n’umuvugabutumwa [Pasiteri] na cyane ko yasabye abantu kuzahora bazirikana aya magambo yatangaje.

 

Meddy aherutse gutangaza ko yakiriye agakiza ndetse ko azajya ashyira hanze indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.Ibi biri gutuma abakunzi b’umuziki we bibaza kubyo kuba umupasiteri na cyane ko akunze kugaragara cyane imbere y’abantu asa n’uri kubwiriza.

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO: Mu Rwanda hatangiye Tour du Rwanda

Next Story

Njye nanywaga inzoga nkabyina nasinze cyane kugera n’aho nkubita abagabo ! Jamila

Latest from Imyidagaduro

Go toTop