Umwe mu bagore bemera ko Imana ikora kandi ikura umuntu kure n’uyu mugore witwa Jamila nawe arimo. Yavuze byinshi mu buzima bwe yanyuzemo Mbere Yuko Imana imuhindurira ubuzima ngo ahinduke ave mu businzi.
Ni mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Gerard Mbabazi mu kiganiro Inkuru yanjye, nibwo yavuze uburyo yahoze ari umusinzi ndetse ko yajyaga akubita abagabo, ariko bikaba byarahindutse dore ko kuri ubu ari umwe mu babyeyi bashima cyane imirimo Imana ikora.
Ubusanzwe uyu mugore avuga ko cyera akiri mu myaka ye y’ubukumi yari umwe mu basinzikazi ndetse barusha abagabo gudinda bariho muri icyo gihe mu gace yavukagamo dore cyane ko ngo yari yaramamaye.
Yavuze ko ubwo yajyaga mu kabari kunywa amayogo yazinywaga hahandi indirimbo yose yajyagamo yayibyinaga mpaka akagera hasi, akongera ejo akagaruka mbese ngo ubuzima bwe bwari ugusinda gusa aho yabonaga ko ntahazaza heza afite.
Sibyo gusa, kuko umunyamakuru Gerard Mbabazi yamubajije Niba atararwanaga maze uyu mugore avuga ko usibye kurwana gusa n’abagabo yabakubitaga. Yavuze ko yigeze gukubita umugabo akamuterure ajugunya muri borudire yo ku muhanda.
Ni mu kiganiro yigeye ubwuzu ku kireba dore ko uyu mugore yabivuganaga urwenya rwinshi kuburyo utarambirwa kumureba. Icyakora uyu mugore yavuze ko Imana ikora kuko yamuhinduriye ubuzima arakizwa ndetse inzoga azivaho. Ahamya ko ari umwe mu rugero rwiza rwo guhamya ugukora kw’Imana.