Monday, May 20
Shadow

Marie France wakoreye The Ben igitaramo gikomeye yongeye kugira icyo amusaba

Umwe mu bagore bakomeye mu myidagaduro y’u Rwanda Nirere France Marie wabaye Manager wa The Ben ahambere akamufasha no gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ari na cyo uyu muhanzi aheruka, yamusabye ko yakongera kugaruka bagakora ikindi.

Mu kiganiro Alex Muyoboke yakoranye na IGIHE, yavuze ubwo yatandukanaga na The Ben, yahise arebererwa inyungu na Marie France Nirere ndetse ngo aza no kumukorera igitaramo kidasanzwe.Alex Muyoboye wafashe The Ben kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 200 yagize ati

“Ariko muziko ubwo nahagarikaga gufasha The Ben, Marie ari we wamufashe ariko ? Bahora bavuga ngo njyewe njyewe kandi dore uwamufashe ni uyu.The Ben twamaranye imyaka ibiri , kuva 2008 – 2009.Rero nyuma yahoo Marie yamukoreye Launch nziza”.

Alex Muyoboke, yahise ashimira Marie avuga ko igitaramo yakoreye cyatumye abantu bahumuka.Ati:”Reka ngushimire, nibwo mbikubwiye ariko kiriya gitaramo cyatumye abantu bahumuka.Uziko abantu bari muri ‘Petit Stade’ barutaga abari hanze”.

Emmy Nsengiyumva wari uyoboye iki kiganiro, yabajije Marie France niba koko ariwe wari wateguye icyo gitaramo maze atazuyaje yagize ati:”Yego, ninjye wagiteguye “. Uyu mubyeyi yatunguwe no kumva ko kuva basoza icyo gitaramo cyo kumurika umuzingo wa The Ben kugeza ubu ari ntakindi yari yategura , ahita amusaba kongera ku mwegera bagategura ikindi.Ati:”Azagaruke dukore Album ya kabiri”.Aha yemeje ko ari we wafashije The Ben gukora iyo Album yose.

Marie France yafunguye Television yitwa Genesis TV, ni umukinnyi wa Filime akaba n’umuyobozi mu myidagaduro Nyarwanda by’umwihariko munama y’Igihugu y’Abahanzi.

Marie yavuze ko aterwe ishema n’ahantu The Ben ageze muri muzika.Ati:”Njye biranyura kubona umuhanzi atangira, noneho ukongera kumubona hari ahantu ageze atarigeze asubira inyuma ahubwo  hari indi ntambwe yagiye atera bishimisha umuntu washakaga kugufasha kugira ngo utere imbere, abona ko icyo yakoze kitapfuye ubusa ahubwo cyatanze umusaruro”.