Advertising

NYABIHU: Umuyobozi w’Umudugudu yishwe akaswe ubugabo

03/20/24 12:1 PM

Mugabarigira Eric wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Jali , mu Kagali ka Nyarutembe , Mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu yishwe n’abagizi ba nabi bamukase ubugabo batatu mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi batabwa muri yombi.

Amakuru avuga ko inkuru y’urupfu rwe , yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe , inzego zishinzwe iperereza zitangira gushaka ababa babigizemo uruhare.Andi makuru avuga ko mbere y’uko apfa, yari yajyanye n’undi mugabo w’inshuti ye mu tubari turi mu Murenge wa Shyira  nyuma y’aho akaba aribwo yaje kuboneka yapfuye bigakekwako yishwe kuko umurambo we wasanzwe ho ibikomere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Ndandu Marcel , yavuze ko amakuru yatanzwe n’umuturage wagendaga mu masaha ya mu gitondo.Ati:”Umurambo wabonywe n’umuturage wagendaga mu masaha ya mu gitondo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga ,Mu Murenge wa Shyira.

“Bikimara kuba abantu batatu barimo uwo baturukanye mu Murenge w’iwabo nyiri akabari banyweragamo inzoga n’undi muntu basangiraga bahise batabwa muri yombi kuko n’ubundi nibo basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaraga ko yapfuye.Bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha ngo bakurikiranwe bityo n’iperereza rikomeze”.

Uyu muyobozi asaba ataurage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe haba hari abafitanye ibibazo bikamenyekana hakiri kare.Mugabarigira Eric w’imyaka 45 yari amaze ku buyobozi bw’Umudugudu Ukwezi n’iminsi mike.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Shyira ngo ukorerwe isuzuma ndetse iperereza rirakomeje.

Isoko: Umuseke

Previous Story

Element Eleee yahishuye icyo kugira isoni byamukoreye

Next Story

Marie France wakoreye The Ben igitaramo gikomeye yongeye kugira icyo amusaba

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop