Friday, May 10
Shadow

Celine Dion yavuze ko agiye kongera gutaramira abafana be

Umunyamuziki Celine Dion umaze igihe azahajwe na Stiff Person Syndrome yatangaje ko aricyo gihano yabonye mu buzima bwe.Kuri ubu Celine Dion arimo kwita ku buzima bwe n’ubw’abana be.

Tariki 15 Werurwe wari umunsi wahariwe indwara ya Stiff Person Syndrome.Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze yagaragaje ko mu gihe cy’umwaka yabayeho nabi cyane abangamiwe n’ubu burwayi.

Ati:”Ni kimwe mu byambangamiye cyane mu buzima bwanjye”.Celine Dion yavuze ko umunsi umwe , ashobora kuzagaruka agasubira ku rubyiniro nk’ibisanzwe. Ubu butumwa yabuherekeresheje ifoto ye n’abana be batatu b’abahungu aribo Rene Charles, na Nelson na Eddy b’impanga.

Celin yagize ati:”Uyu munsi Isi yose izirikana Indwara ya SPS [Stiff Person Syndrome].Nk’uko benshi muri mwe mubizi muri 2022 nagonzwe nayo [sps].Kugerageza guhangana nayo rero byambereye ibihe bigoye mu buzima bwanjye.Gusa ndacyafite imbaraga n’icyizere ko umunsi umwe nzagaruka ku rubyiniro tukongera gutarama nk’ibisanzwe.

“Nejejwe kandi ntewe ishema n’ubufasha mpabwa n’abana banjye , umuryango wanjye , ikipe y’abamfasha namwe mwese.Abantu bo ku Isi yose, barwaye iyi ndwara ya SPS , ndashaka kubatera imbaraga cyane .Ndagirango mu menye ko mwabishobora. Twabikora”.

SPS ni indwara ikomeye idafitiwe umuti cyangwa urukingo.Ni indwara yazahaj cyane uyu muhanzikazi bituma kenshi abikwa ko yapfuye nyamara ari muzima.

Mu minsi yatambutse Celine Dion yatangaje ko hari filime mbarankuru azashyira hanze ikazibanda cyane kuri iyi ndwara n’urugamba yarwanye ashaka kuyikira.