Ujekuvuka Emmanuel Marchal uzwi ku izina Marchal Ujeku cyangwa umwana w’inkombo yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “NTAKAZIMBA” bivuga mu Kinyarwanda ngo sinshobora kwiba.
Ni indirimbo irimo ubutumwa bwinshi butandukanye bushishikariza umuntu gukora akazi ako ariko kose ariko ntazibe aho harimo amagambo atandukanye ati “Mwana w’I Rwanda shyiramo ingufu,kunda umurimo,Ubushake ni ubushobozi mwana sogokuru nawe yarabivuze ,Aho kwiba naba umurobyi,Aho kwiba naba umuhinzi,Aho kwiba naba umuyede,Aho kwiba naba umukarani”
Marchal aganira na umunsi.com yagize ati “iyi ndirimbo igamije Gukangurira Abantu kwirinda kwiba cg kurarikira ibyabandi ahubwo bagashyira imbaraga mugukora kuko birashoboka kandi ntakazi kazi kabaho ni ukwicisha bugufi ugakora ibishoboka byose byinjiza amafaranga”
Yanavuze ko kandi Igitekerezo cyavuye kubihe bibi by’ Ubukene n’ Inzara bikabije yanyuzemo. Ndetse gituruka kubuzima bugoye bw’Ikirwa cya Nkombo yabayemo
Uyu mugabo agabwe ari umuntu ukora ibintu bijyanye n’ubwubatsi aho afite company yitwa Marchal real Estate ikora ibyo bintu bijyanye n’ubwubatsi ndetse akagira na Lebel yitwa Culture Empire ifasha abahanzi bagerageza kuririrmba ahanini ibijyanye n’umuco ukorera ku Gishushu.
Ubusanzwe ubu Marchal yavukiye ku Nkombo ku kirwa cya Nkombo ni mu karere ka Rusizi ahakunda amahavu ngo ni ahantu hagera imodoka ari uko igiye gukorerwaho nk’ubushakashatsi, afite indirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akora n’izo yasubiyemo igizwe n’amashusho yiganjemo umuco nyarwanda by’umwihariko ku muco w’abantu baba ku nkombo n’ibindi izo ndirimbo harimo nka” Bikongore,Omwana akwira,Bombole Bombole,Kuchi Kuchi y’abahinde n’izindi nyinshi.
Yirebe indirimbo nshya ya Marchal Ujeku-Ntakazimba