Igikombe cy’Amahoro mu bagore : Abakinnyi, Bateye iminzenze umusifuzi, umwe mu bakinnyi yambikwa amapingu

04/04/2024 14:22

Umukino wahuje ikipe ya Fatima WFC yo mu karere ka Musanze na Gatsibo WFC , wo gushaka itike ya kimwe cya kane 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro mu bagore , bivuzeko iyari gutsinda umukino yari kugera muri 1/2 , n’umukino wabayemo imirwano idasanzwe, aho umwe mu bakinnyi yambitswe amapingu mu gihe umusifuzi wo hagati yakubiswe , iminzenze.

Byaje kuba ibibazo ku munota wa 87 w’umukino ubwo umusifuzi wo hagati yazaga gutanga ikarita itukura ku munyezamu wa Fatima kubera gufata umupira yarenze urubuga rw’amahina. Uyu munyezamu utabyumvise yahise yadukira umusifuzi ni ko mutera ikofe maze bararwana karahava.

Ntabwo byatinze kuko abandi bakinnyi n’abayobozi b’aya makipe, bahise bajya mu kibuga, imirwana , ibura gica, aho byasabye Polisi y’igihugu gutabara ariko na yo ntibayirebeye izuba kuko nayo bayirwanyije cyane, nibyo byatumye umwe mu bakinnyi ba Fatima , witwa Uwiragiye Chantal , bitewe n’imigeri yarimo gutera, police y’Igihugu yahise imwambika amapingu.Wari umukino wo kwishyura wahuzaga ikipe ya Gatsibo yari yakiriye Fatima, aho umukino ubanza Fatima yari yatsinze ibitego 3-0.

Mu minota ya mbere ikipe ya Gatsibo yabonye igitego iza no gutsinda ikindi ku munota wa 52 aho byayisabaga igitego kimwe ngo umukino ugane kuri penalities.Nyuma y’iminota irenga irindwi 7 y’imvuru umukino waje gukomeza kandi ntayindi karita y’umutuku yatanzwe .

Jack Chan wa Fatima wari wambitswe amapingu yaje,kurekurwa akomeza umukino, n’Umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya Gatsibo bivuze ko Fatima yaje gukomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , Umunyamabanga wa FERWAFA Kalisa Adolphe yemeje ko iki kibazo bakimenye.Yavuze ko bategereje raporo ya komiseri n’iy’akanama gashinzwe imyitwarire, gusa ashimangira ko batazigera bihanganira abakinnyi basagarira umusifuzi.N’ubwo Fatima WFC yatsinzwe ibitego 2-0 , yazamutse aho izahura na na Indahangarwa yasezereye Inyemera WFC kuri penaliti esheshatu kuri eshanu nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0.

Indi mikino ya ¼ ikipe yabaye nuko Rayon Sports WFC yasezereye APAER WFC ku bitego 3-1 aho izahura na AS Kigali yasezereye Nasho ku bitego 12-0.

1 Comment

Comments are closed.

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie yashyize umucyo ku bimaze hafi umwaka bimuvugwaho we na The Ben

Next Story

Manizabayo wakinaga umukino wo gusiganwa ku magare yapfuye azize impanuka

Latest from Imikino

Go toTop