FERWAFA yagize icyo ivuga ku byo gukinira Amavubi kwa Ani Elijah

10/05/2024 06:30

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahakanye ibyo kuza kwa Ani Elijah mu ikipe y’igihugu y’Umupira w’amaguru.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko kugeza ubu nta biganiro byari byaba hagati yabo na rutahizamu wa Bugesera Ani Elijah ngo abe yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi Ferwafa ikaba yabitangaje nyuma y’amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bisa nk’ibyarangiye ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaba agiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa Adolphe Camarade yavuze ko kugeza uyu munsi ayo makuru adahari kuko umutoza atari yabaha urutonde rw’abo yifuza.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta biganiro byigeze bibaho kuko n’umutoza ntabwo yari yadusaba abakinnyi azifashisha mu ikipe y’igihugu. Icyo twavuga rero ni uko kugera kuri uyu mwanya nta biganiro byabaye ni ugutegereza abo azifuza ubwo azaba ashyize hanze urutonde rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Source: IGIHE

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Advertising

Previous Story

RUBAVU: Buri wese yasabwe kwita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe

Next Story

Manchester City yanyagiye Fulham

Latest from Imikino

Go toTop